Rwanda: Indorerezi zo mu Biyaga bigari zemerewe gukurikirana Amatora ya Perezida n’Abadepite

Indorerezi zihagarariye ihuriro ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu Muryango Uhuza Ibihugu bya Afurika y’Ibiyaga bigari, ICGLR, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zitangaza ko zemerewe gukurikirana ibikorwa byose bigendanye n’aya matora.

Zihamya ko imyitegura yayo yagenze neza.Ni itsinda rigizwe n’abadepite n’abasenateri bose hamwe 25, rikaba rikuriwe na Hon. Moses Frank Moyo wavuze ko ibimaze gukorwa mu myiteguro y’aya matora bitanga icyizere ko azagenda neza.

Bamwe muri izi ntumwa za rubanda bamaze ibyumweru bibiri bageze mu Rwanda, bavuga kobakiriwe neza nk’uko bikwiriye.

Biteganijwe ko iri tsinda ry’indorerezi rizagirana ibiganiro n’inzego zirimo na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mbere y’uko amatora nyirizina aba.

Biteganijwe kandi ko ku italiki 17 z’uku kwezi, ari bwo bazatangaza by’agateganyo uko babonye imigendekere y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *