Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Umurimo, yirukanywe muri Guverinoma y’u Rwanda.
Itangazo rimwirukana, ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024.
Amakuru ajyanye n’imvano y’iyirukana rye, aravuga ko ari gukorwaho iperereza.
Tariki ya 12 Kamena 2024, Mujawamariya nibwo yari yagizwe Minisitiri w’Umurimo, asimbuye Prof. Jeannette Bayisenge.
Uretse kuba ari Minisitiri, Mujawamariya n’Umwari muri Kaminuza, ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bugenge n’Ubutabire (Physical & Chemistry).
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Umurimo, Mujawamariya yari Minisitiri wa Minisiteri y’Ibidukikije, hagati y’Ukwezi k’Ugushyingo mu 2019 na Kamena y’i 2024.
Mujawamariya kandi yayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango hagati ya 2011 na 2013, anayobora Minisiteri y’Uburezi hagati ya 2006 na 2008.
Muri Minisiteri y’Uburezi, hagati y’umwaka w’i 2005-2006, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe Uburezi, ndetse n’umuyobozi muri Minisiteri ushinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye hagati ya 2003-2005.
Hagati y’Umwaka w’i 2013 na 2019, Mujawamariya yabaye Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya.
Mbere yo kugirwa Ambasaderi, Mujawamariya yari umuyobozi wungirije w’icyahoze ari KIST, mu 2011.