Itangazo rya Meteo Rwanda rivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10-120, aho izagwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa henshi mu gihugu naho mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hakaba hagiteganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’imvura iteganyijwe mu bindi bice pic.twitter.com/yULI78BqxJ
— MeteoRwanda (@MeteoRwanda) January 21, 2024
Ku rundi ruhande ariko, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu gihugu uretse mu bice by’Intara y’Amajyaruguru no mu turere twa Nyagatare na Gstsibo.
Meteo Rwanda yasabye ko imirimo y’ubuhinzi yiganje muri iki gihe harimo gusarura no kwanika igomba gukorwa hitawe cyane ku makuru y’iteganyagihe atangwa buri munsi.
Iki kigo kivuga ko ingaruka z’imvura nyinshi zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu kuko ariho hateganyijwe imvura nyinshi.
Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo gukumira no kwirinda ibiza.