Uko Isi itera imbere, niko n’abayituye barushaho kujyana nayo.
Kuri ubu, icyafatwaga nk’ikizira mu bafite Imyemerere ya Gikirisito bazwi nk’Abarokore, kigiye gutangira kumenyerwa kuko mu munsi ya vuba nabo bagiye kuzajya bidagaduro binyuze mu birori bibera ahazwi nko mu Tubyiniro.
Tariki ya 07 Ukwakira 2023, nibwo hatangiye gusakara amakuru y’uko mu Mujyi wa Kigali hamaze kubakwa Akabyiniro kazajya gahurirwamo n’abazwi nk’Abarokore.
Aka, bivugwa ko kagamije gufasha abafite iyi myerere kuruhuka mu Mutwe nk’uko abandi bantu basanzwe bajya mu Tubyiniro.
Bamwe mu bagarutse kuri iyi nkuru, batunguwe no kuba Abarokore nabo bagiye kuzajya binjira mu Kabyiniro, mu gihe ubusanzwe hari abatagacira akari urutega.
Bati:“Ese bazashyiraho amabwiriza agenga abazajya bakinjiramo, cyangwa nako kazaba nk’utundi twose, kajye kaberamo ibivugwa ko bidahesha Imana Icyubahiro”.
Umwe mu batangije uyu Mushinga wiswe “Gospel Club”, yagize ati:“Aka kabyiniro kashyizweho mu rwego rwo gufasha abavuye gusenga kuruhuka mu Mutwe, aho bazajya bidagadura banywa Ibinyobwa bidasembuye ndetse banafata Amafunguro anyuranye, ariko kandi byose biri mu mujyo wo guhimbaza Imana”.
Yunzemo ati:“Kazajya gahuriramo Abahanzi baririmba Indirimbo zizwi nk’izihimbaza Imana ndetse n’izisanzwe zizwi nk’iz’Isi, kuko nabo bafite Amadini babarizwamo”.
Ahumuriza abibaza niba nta Binyobwa bisembuye bizakinjiramo, yagize ati:“Nta na rimwe bizahinjira roswe, hazajya hakoreshwa gusa ibidasembuye kuko niko Imyerere y’abazakajyamo ibigena”.
Kugeza ubu, ntiharatangazwa igihe aka Kabyiniro kazatangirira gukora n’ikiguzi bizasaba abazifuza kukajyamo.