Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yizihije isabukuru y’imyaka 60 ishize ishinzwe ahashimangiwe ko by’umwihariko mu myaka 30 ishize, iyi banki yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubudahungabana bw’urwego rw’imari ndetse no guhindura imibereho y’abaturage.
Ni urugendo ruhera muri Mata 1964, Banki Nkuru y’u Rwanda yashingaga imizi isimbuye iyari yarashyizweho n’abakoloni b’Ababiligi yahuzaga u Rwanda n’u Burundi (Banque d’emission Rwanda Burundi).
BNR yari yubakiye ku ntego yo guteza imbere urwego rw’imari ndetse no kubaka agaciro gahamye k’ifaranga ry’u Rwanda icyo gihe.
Icyakora, imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi niho uru rwego rwagaragaje ubudaheranwa ndetse no kwiyubaka bishingiye ku nzira bahisemo yo kwigira ndetse no kumva neza intego bafite zo kubaka ubutajegajega bw’urwego rw’imari.
Guverineri wa Banki y’Igihugu, John Rwangombwa agaragaza ko ibyo bitanagarukiye ku iterambere ry’urwego rw’imari gusa ko ahubwo byanagize uruhare ku iterambere ry’abaturage ubwabo.
Inararibonye mu bijyanye n’imari n’ubukungu, Dr. Donald Kaberuka agaragaza ko ubwo budaheranwa ari isomo rikomeye byinshi mu bihugu by’Afurika bikwiye kwiga mu rwego rwo kwigobotora ingoyi yo guhora bategeye amaboko inkunga z’amahanga
Ubu budaheranwa bwagarutsweho kandi, ni ubushimangirwa n’imibare igaragazwa na BNR, aho mu mwaka wa 2006 amafaranga Banki Nkuru y’Igihugu yacungaga yabarigwa mu yasaga Miliyari 500, ubu akaba yarageze kuri Miliyari zisaga 10,000 mu mwaka wa 2023, aho kandi yanabashije gushyira ku murongo umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku kigero cya 5.6% hagati ya 2006 na 2020.
Umuyobozi ushinzwe Afurika mu kigega cy’imari ku Isi (IMF), Abebe Selassie, yagaragaje ikoranabuhanga muri Serivisi z’imari nka kimwe mu bikwiye kwitabwaho ku mugabane w’Afurika ugifite nyinshi mu mbogamizi zijyana n’ubuke bw’izo serivisi.
Umuyobozi wungirije wa Banki y’isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa yagaragaje intambwe yatewe mu gushyira abagore ku ruhembe rwa Serivisi zitangwa n’ibigo by’imari nka kimwe mu bikwiye kwishimirwa muri iyi myaka 60.
Ibishimangirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wagaragaje ko iyo gahunda yo kudaheza mu rwego rw’imari yagize n’uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Muri uyu muhango wo kwizihiza imyaka 60 Banki Nkuru y’u Rwanda imaze ibayeho, hanabaye n’ibiganiro byahurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakora muri serivisi z’urwego rw’imari bo hirya no hino ku mugabane w’Afurika no hanze yawo ndetse n’ababarizwa mu rwego rw’ishoramari. (RBA)
Amafoto