Rwanda: Baravuga Imyato ibyiza by’Umuhanda wa Base-Rukomo-Nyagatare

0Shares

Kuva aho umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ushyiriwemo kaburimbo, abaturage bw’Uturere 3 unyuramo bavuga ko byahise bihindura ubuzima bw’abawuturiye ndetse utuma Santire z’ubucuruzi zasaga n’izazimye zigaragara.

Ni umuhanda w’ibilometero 124 uturuka kuri Base mu Karere ka Rulindo ugakomeza muri Gicumbi mu Majyaruguru ugakomereza i Nyagatare mu Burasirazuba. Umaze imyaka 5 wuzuye.

Kuva kuri Base kugera i Nyagatare ubu ni amasaha atatu n’igice mu gihe mbere byasabaga hafi umunsi wose kuko yari inzira ndende kuva kuri Base ugaca i Gatete muri Rulindo ugakomereza i Kinihira, ukagera i Miyove muri Gicumbi ukajya wagera mu Mujyi wa Gicumbi ubwo ugakomereza i Nyagatare ugenda ushakisha utuyira twa bugufi.

Uyu munsi aho hose ntibakihazenguruka, bakaba bafitiye ishimwe umukuru w’Igihugu Paul Kagame wakuye aka gace mu bwigunge.

Ni umuhanda kandi ufasha abaturage bo muri ibi bice bagiye kurema amasoko ya Musanze ndetse n’i Kigali.

Iterambere ry’imihanda muri utu Turere rirakomeje.

Nko muri centre ya Kiruri mu Murenge wa Base, ubu imashini zatangiye gukora umuhanda werekera ku bitaro bya Butaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite arizeza abaturage ko indi mihanda igiye gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *