Rwanda: Ambasaderi wa Zimbabwe yanyuzwe n’imyigishirize yabonye I Nyamagabe

0Shares

Ambasaderi w’Igihugu cya Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyekure, Tariki ya 12 Ukwakira 2023 yagiriye Uruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko asura Ikigo cy’Ishuri cya TTC Mater Dei Mbuga.

Ni uruzinduko rwari rugamije gusura no kureba imibereho y’Abarezi 8 bakomoka muri Zimbabwe bari mu Rwanda gufatanya n’abarezi basanzwe bakora muri iki Kigo.

Prof. Charity Manyeruke yavuze ko yungukiye byinshi muri uru Ruzinduko, birimo kubona imfashanyigisho zigezweho, zirimo izo kwigisha abanyeshuri bafite Ubumuga, uburyo bushya bugezweho bwo kwigisha by’umwihariko n’Isomero ryiza rifite Ibitabo.Prof Manyeruke, yijeje kuba Umufatanyabikorwa mu gusigasira ibi yabonye no kubyongera.

Agaruka kuri uru Ruzinduko, Prof. Manyeruke yagize ati:“Kuba ndi muri aka Karere n’iby’agaciro,Kubona Abarimu bo mu Rwanda no muri Zimbabwe bakorera hamwe birashimishije”.

“Turi mu Ishuri byari byiza kubona ubufatanye bwa bombi, kubona Abanyeshuri bakoresha Mudasobwa ni ibintu byiza cyane, ntako bisa gufatanya no kubona Abanyeshuri bafite amahirwe angana mu Isomo kuko birabafasha”.

Yasoje agira ati:“Nyuma yo gusura Isomero, nanyuzwe n’Ibitabo nasanzemo. Turizeza kuba abafatanyabikorwa mu kurishyiramo Ibitabo bigezwehokuko, tuzakomeza kandi kuryongerera ubushobozi binyuze mu Bitabo n’Imfashanyigisho zinyuranye”.

Prof. Manyeruke yasoje uru ruzinduko ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ku bunararibonye bwabo n’ubushake mu kubakira Ibihugu byombi umubano ukomeye by’umwihariko mu Burezi.

Muri uru Ruzinduko, Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Niyomwungeri Hildebrand, yashimiye Ambassaderi Prof. Charity Manyeruke, kuba yasuye Ikigo kiri muri aka Karere ayobora.

Ati:“Mu Myaka Ibiri ishize, Ba Perezida Kagame na Mnangagwa biyemeje gutsura umubano w’Ibihugu byombi no gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko ibyibanda ku Burezi. Ni muri urwo rwego twakiriye Abarimu mu Masomo atandukanye bavuye muri Zimbabwe, baje gufasha kuzamura Ireme ry’Uburezi n’uburyo bwo kwigisha butandukanye, tudasize inyuma n’imivugirwe myiza y’Ururimi rw’Icyongereza. Aka karere ka Nyamagabe kakiriye Abarimu 8”.

Meya Niyomwungeri yasabye Prof. Manyeruke kuba intumwa yazafasha aka Karere kugira umubano wihariye n’Uturere two muri Zimbabwe, impande zombi zikajya zitsura Umubano hagamijwe kwigiranaho bitari mu Burezi gusa, ahubwo no mu zindi nzego zitandukanye zirimo; Ubuhinzi,  ubworozi n’Ikoranabuhanga.

Umwe mu Barimu wavuze mu izina rya Bagenzi be, Mukantamati Amen, yavuze ko ntako bisa kuba bakorana na Bagenzi babo bo muri Zimbabwe.

Ati:“Twishimira uburyo dufatanya muri byose hagamijwe gushyira Uburezi ku rwego bukwiye. Twabigiyeho byinshi, nabo batwigiraho, bityo twizera tudashidikanya ko bizagenda neza kurushaho, tukaba umusemburo mwiza ukora impinduka mu Burezi”.

Amafoto

Ambassaderi Prof. Manyekure, yakurikiye Isomo ry’Ubutabire ryatanzwe na Mr. Nzenza Theotimus ukomoka muri Zimbabwe afatanyije n’Umunyarwanda Fabien Dushimimana

 

Uburyo iri Somo ryatanzwe, byanyuze Ambassaderi Prof. Manyekure

 

Prof. Manyekure yasobanuriwe anerekwa ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kwigisha Abanyeshuri bafite Ubumuga

 

Abarimu bakomoka muri Zimbabwe, bageneye Impano Ambasaderi Prof. Charity Munyaruke

 

Ambasaderi Prof. Charity Munyeruke, yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’Uburezi butangwa mu Karere ka Nyamagabe

 

Ambasaderi Prof. Charity Munyeruke n’umuyozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Niyomwungeri Hildebrand

 

Ambasaderi Prof. Charity Munyeruke, ari kumwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu Karere ka Nyamagabe

 

Abarimu bigisha kuri TTC Mater Dei Mbuga, banyuzwe no gusurwa na Ambasaderi Prof. Charity Munyaruke

 

Ambasaderi Prof. Manyeruke yatemberejwe bimwe mu bikorwa bitandukanye by’Ishuri rya TTC Mater Dei Mbuga

 

Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya TTC Mater Dei Mbuga, yahaye Impano Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *