Kuri uyu wa Kane, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasoje igikorwa cyo kwakira kandidatire ku bakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’uw’Abadepite mu matora y’uyu mwaka.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 nibwo hazatangira gusuzumwa ibyangombwa by’abakandida bifuza kwiyamamaza mu byiciro byombi by’amatora, maze tariki 14 Kamena 2024 hakemezwa urutonde rwa burundu rwabo.
Oda Gasinzigwa, yibukije abatanze kandidatire bifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika n’Abadepite ko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera. Yabibukije gukurikiza amabwiriza agenga amatora ndetse n’amategeko y’Igihugu asanzwe.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire gisojwe NEC yakiriye ubusabe bw’abakandida 7 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika barimo babiri batanzwe n’imitwe ya politiki ndetse n’abandi barindwi bigenga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye n’Igitangazamakuru cya Leta, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwakira Kandidatire byatangiye tariki ya 17/05/2024.
Tariki 29 Kamena 2024 nibwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemejwe mugihe tariki 14 Nyakanga aribwo igikorwa cy’amatora kizatangira.
- Amatariki y’ingenzi azaranga Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite