Rwanda: Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ibibazo bikirangwa mu Midugudu y’abatujwe hamwe

0Shares

Guhera mu Ntangiriro z’uku Kwezi kwa Kamena, Abasenateri bari gukora ingendo zinyuranye mu Turere, ingendo zigamije gusanga abaturage ku Midugudu no kubaganiriza.

Muri izi ngendo, niho basabiye Guverinoma gukemura ibibazo by’umwihariko ibirangwa mu Midugudu y’abaturijwe hamwe. Aha, hakaba harimo ibijyanye n’ibikorwaremezo bidahagije.

Mu bikorwaremezo, bagaragarijwe imbogamizi zo kubona amazi n’Umuriro.

Umwe mu baturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba baganirije Abasenateri, Setuyange Emmanuel, yabagaragarije ko Umuriro ukomoka ku Mirasire y’Izuba bacana udahagije, ku buryo uyu batawifashisha mu gukora ibindi bikorwa bisaba Ingufu z’Amashanyarazi nyinshi.

Ati:“N’ubwo dufite umuriro, iyo dukeneye gutonora Umuceri no gukobora ibigori ntabwo bikunda kuko bisaba umuriro ufite ingufu, bikadusaba kujya i Kayonza. Turasaba ko twahabwa Amashanyarazi afite ingufu”.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance n’itsinda bari ayoboye, bashingiye kuri ibi basanze Leta gushyiraho ingamba zo kwegereza ibikorwaremezo abatuye iyi Midugudu.

Ati:“Nk’uyu mudugudu iyo wubakwa hari ibikorwaremezo by’ibanze biba bigomba guteganywa. Bimwe muri ibi, ni amazi n’amashanyarazi. Aha, barifuza ko bahabwa amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari, kuko ayo ku Mirasire y’Izuba atabafasha kwihutisha ibikorwa byabo by’iterambere”.

Umudugudu w’ikitegererezo wa Kitazigurwa-Ntebe wasuwe n’Abasenateri uherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ni umwe muyatujwemo abaturage muri gahunda ya Leta yo kubatuza mu midugudu.  Wuzuye mu mwaka w’i 2010.

Muri uyu mwaka, abawutujwemo bahawe Igikumba cy’Inka. Abawutujwemo bavuga ko ubu Bworozi bwabagiriye akamaro cyane, kuko bubaha Umukamo w’Amata n’Ifumbire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *