Rwanda: Abasaba Serivisi za Leta babinyujije ku Irembo biyongereyeho 17% mu Mezi Atandatu

0Shares

Abaturage bisabira serivisi za Leta banyuze ku Rubuga Irembo bavuye kuri 25% bagera kuri 42%, ni ukuvuga izamuka rya 17%, kuva mu mezi atandatu ashize.

Impinduka muri serivisi zitangirwa ku Irembo zikomeje kugaragara nyuma y’uko umwe mu myanzuro wafatiwe mu Nama ya 18 y’Igihugu y’Umushyikirano yikije ku kunoza imitangire ya serivisi ziboneka kuri uru rubuga no kongeramo izikinerwa zose.

Bamwe mu baturage bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali basabira zimwe muri serivisi z’inzego z’ibanze ku Irembo bagaragaza ko hari impinduka byagize zirimo n’igihe bakoreshaga bajya kuzisaba.

Nubwo bimeze bityo hari abagisiragira bajya gushaka serivisi mu nzego z’ibanze cyangwa bamwe bakifashisha aba-agents b’Irembo kuko batabasha kuzisabira.

Kugeza ubu serivisi nyinshi mu zatangirwaga mu nzego z’ibanze, zisabirwa ku Irembo ariko abaturage baracyakeneye guhugurwa kugira ngo bazigereho biboroheye.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, avuga ko binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Byikorere” ubu abaturage bo mu mirenge isaga 50 mu gihugu bamaze guhugurwa ku buryo bakwisabira serivisi kuri uru rubuga.

Yavuze ko ibyo bizeye ko bizafasha kuziba icyuho cy’abaturage badafite ubumenyi buhagije kuri iri koranabuhanga.

Bimpe avuga ko mu mwaka umwe gusa hakozwe impinduka nyinshi ku Irembo aho kugeza ubu hari serivisi zisaga 100 ziyongereyemo.

Serivisi zo mu nzego za Leta zimaze gushyirwa kuri uru rubuga zigera kuri 58% mu gihe intego ari ukurushaho kuzagura zikagera ku gipimo cya 100% bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Ku Irembo habarurwa ubusabe bw’abagera ku 7000 ku munsi bw’abasaba serivisi zirubarizwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *