Ku kigo cy’Ishuri rya Nu-Vision mu Karere ka Gasabo, hatangirijwe ikorwa ry’Isuzuma mpuzamahanga rya PISA [Programme for International Student Assessment]. Ryatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
Ryateguwe n’Umuryango w’Ubukungu n’Ubufatanye mu Iterambere (OECD) rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri batarengeje imyaka 15 bafite ubuhanga mu gusoma, imibare, na siyansi.
Ibi bikorwa harebwa uko bashobora gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri NESA kibisobanura.
Ku rwego rw’Igihugu, iri suzuma rizitabirwa n’abanyeshuri 7455 baturutse mu bigo by’amashuri 213 mu gihugu. Buri Kigo cy’Ishuri gikoreramo abanyeshuri 35. Biteganijwe ko rizarangira tariki 07 Kamena 2025.
Mu rwego rwo kwitegura iri suzuma, u Rwanda rwakoze igerageza (Field Trial) ryabaye kuva ku wa 27 Gicurasi kugeza ku wa 6 Kamena 2024.
Ryakorewe mu mashuri 45 yo mu turere 28, ryitabirwa n’abanyeshuri 1,440 bafite imyaka 15, barimo abakobwa 814 n’abahungu 626. Ryari rigamije kugenzura no kunoza uburyo bwo gusuzuma mbere y’isuzuma nyirizina.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri, yatangaje ko yishimiye gutangaza ko u Rwanda rwitabira iri rushanwa muzampahanga ryo muri uyu mwaka wa 2025.
Amafoto