Abatunze Imodoka bagendamo ku giti cyabo mu Rwanda, bashyiriweho Umusoro. Ushyizweho mu gihe umubare w’abazitunze ukomeje kwiyongera ku muvuduko utigeze ubaho mbere.
Kugeza mu mpera za 2024, habarurwaga imodoka zirenga 360,000, izigera kuri 200,000 zikaba ari iz’abantu ku giti cyabo.
Iri zamuka rikomeye ry’imodoka ryajyanye no gushyiraho ingamba nshya zigamije kubungabunga no gusana imihanda.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iherutse kwemeza itegeko rishyiraho amahoro mashya akatwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga.
Aya mahoro agenewe gushaka ubushobozi bwo gusana no kwagura imihanda, bikajyana n’izamuka ry’ibinyabiziga bikoresha ibyo bikoresho.
Iri tegeko riteganya ko igipimo cy’amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu ari 15% by’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli, kibarwa ku giciro cya lisansi cyangwa mazutu, ikiguzi cy’ubwishingizi ndetse n’icy’ubwikorezi.
Aya mahoro azajya yakirwa kuri gasutamo, agatangazwa no kwishyurwa ku buyobozi bw’imisoro bitarenze tariki ya 31 Ukuboza buri mwaka.
Ku ruhande rw’ibinyabiziga, hateganyijwe uburyo bwo kwishyura hagendewe ku bwoko bw’imodoka, uyu musoro kandi uzajya utangwa buri mwaka
- Ivatiri (voiture): 50,000 Frw
- Jeep: 50,000 Frw
- Pick-up: 100,000 Frw
- Microbus: 100,000 Frw
- Minibus: 100,000 Frw
- Bisi (Bus): 100,000 Frw
- Ikamyo: 120,000 Frw
- Rukururana nto: 120,000 Frw
- Rukururana nini: 150,000 Frw
Aya mafaranga azajya yishyurwa rimwe mu mwaka, bitarenze ku wa 31 Ukuboza.
Biteganyijwe ko ibinyabiziga bya Leta y’u Rwanda, Ambasade, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano n’u Rwanda, bisonerwa kuri aya mahoro.
Byateje impaka mu Badepite bamwe, barimo Depite Mukabunani Christine, wasabye ko ibinyabiziga byose bikoresha umuhanda byagombye kwishyura aya mahoro, ntihagire usonerwa.
Mukabunani yagize ati:”Impamvu yo gusonera ibi binyabiziga ni iyihe? Njyewe numva nta mpamvu yo kugira abasonerwa ngo abandi batange ayo mahoro kuko umuhanda ukoreshwa n’abantu bose.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Théogène, yasobanuye ko ibinyabiziga bimwe byasonewe kubera amasezerano mpuzamahanga, ariko n’ibindi bifite impamvu zabyo, nka za sosiyete zidaharanira inyungu, bishobora gusonerwa nyuma yo kubisaba binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yasobanuye ko sosiyete zidaharanira inyungu zizajya zisonerwa aya mahoro nyuma yo kubisaba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ashimangira ko nubwo hari abasonewe, andi mahoro azakomeza kuboneka binyuze mu misoro kuri lisansi ikoreshwa n’izo modoka.
Uko ibinyabiziga bikomeza kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yunganira, iyi politiki nshya izafasha mu gutuma imihanda ihora isubirwamo no kwirinda ibibazo bikomeye by’imihanda byashoboraga guterwa n’umubare munini w’imodoka.
Amafoto