Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje amanota asoza Amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2022/23.
Nk’uko NESA yabigaragaje, iki kizamini cyatsinzwe ku kigero cyo hejuru n’abahungu ugereranyije n’abakobwa, mu byiciro bitandukanye.
Mu muhango wo gutangaza aya manota wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, NESA yatangaje ko abahungu batsinze ku kigero cya 96.8% ugereranyije na 93.6 y’abakobwa.
Kujurira igihe utishimiye amanota y'ibizamini bya Leta bikorwa bite?
– Ujurira yegera ishuri rye rikemeza ubujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi 30 amanota atangajwe
-Ubujurire bwoherezwa kuri @NESA_Rwanda mu buryo bw'ikoranabuhanga gusa
-Igisubizo kiboneka mu minsi itarenze 60 pic.twitter.com/2eMJZP4Yjt— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 4, 2023
Mu kiciro cy’Amashuri Nderabarezi, Abahungu batsinze ku kigero cya 99.8% ugereranyije na 99.6% y’abakobwa.
Mu kiciro cy’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Abahungu batsinze ku kigero cya 97.7% ugereranyije na 97.5% y’abakobwa.
Imibare igaragaza ko iki Kizamini cya Leta cyakozwe n’Abakandida 80,892.
Mu muhango wo gutangaza amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w'amashuri wa 2022-2023, hashimiwe abanyeshuri babaye indashyikirwa mu byiciro byabo ( general education, TSS, TTC ) buri wese ahabwa mudasobwa ngendanwa. pic.twitter.com/jxRZaeFZpy
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 4, 2023
Mu kiciro cy’amashuri y’ubumenyi busanzwe, hakoze Abakandida 48,455 barimo abahungu 21,186 mu gihe abakobwa bari 27,269.
Bagitsinze ku kigero cy’Ijanisha rya 94.5% ugereranyije na 94.6% by’Umwaka ushize.
Mu Mashuri Nderabarezi, hakoze Abakandida 4,000, bagizwe n’abahungu 1,708 n’abakobwa 2,292.
Batsinze ku kigero cya 99.7% ugereranyije na 99,9% by’Umwaka ushize.
.@gtwagirayezu: Ni byiza ko dushimira abanyeshuri bakoze neza, tubagaragariza ko baduteye ishema. Niyo mpamvu uyu mwaka twahisemo guhemba abana babaye indashyikirwa mu byiciro by’imyigire yabo, haba mu mashami atandukanye, amashuri atandukanye yaba aya Leta /ayigenga pic.twitter.com/dl9QRQGyAB
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 4, 2023
Mu kiciro cy’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, hakoze Abakandida 20,070 bagizwe n’abahungu 15,163 n’abakobwa 12,907.
Batsinze ku kkigero cya 97.6% ugereranyije na 97.8% by’Umwaka ushize.
Nyakubahwa @gtwagirayezu yishimiye ko mu mashuri y'inderabarezi, icyiciro cyahawe amanota uyu munsi aribo mfura, nyuma y'uko MINEDUC itangije politiki yo guha imbaraga ayo mashuri nderabarezi ifasha abanyeshuri bayigamo, ibishyurira 50% by'uruhare umubyeyi asabwa ngo umwana yige. pic.twitter.com/IY0pL7XXUN
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 4, 2023
Muri uyu Muhango, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko Amanota yo hejuru yari 60, mu gihe ayo hasi yari 9.
Amafoto