Rwanda: Abaganga biteze iki kuri Koperative Muganga Sacco?

0Shares

Abakora mu rwego rw’ubuzima, baravuga ko hari byinshi biteze kungukira mu kugira koperative yo kuzigama no kugurizanya Muganga Sacco, ikigo cy’imari cyashyiriweho kunganira abakora muri uru rwego mu bikorwa by’iterambere ariko kandi bagasanga hari ibigikwiriye kunozwa kugira ngo babashe kwiteza imbere kurushaho.

Nyuma y’uko icyahoze ari ikimina cy’abaganga, HSS-MAG gihindutse Muganga Sacco binyuze muri gahunda ya Leta yo kunganira abakora mu rwego rw’ubuzima, no kubafasha kubona servisi z’imari ku giciro cyo hasi, bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima bamaze kuba abanyamuryango b’iki kigo bavuga ko hari ibyiza bamaze kuboneramo.

Zimwe mu mbogamizi iki kigo cyaje gukemura mu rwego rw’ubuzima harimo ikibazo cy’abarukoramo bakunze kuvamo bya hato na hato bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo amasaha y’akazi y’ikirenga, kutagira ibiborohereza mu bikorwa by’iterambere n’ibindi bitandukanye,

Umuyobozi mukuru wa Muganga sacco Uwambayingabire Claudine avuga ko iki nacyo kiri mu birimo kwitabwaho.

Nubwo bimeze bityo ariko abakora mu rwego rw’ubuzima hari ibyo bakibona bikenewe kunozwa kugira ngo iki kigo kirusheho kubafasha mu iterambere rirambye bifuza kugeraho.

Ikigo Muganga sacco kandi kigaragaza uburyo bw’imikoranire yacyo n’uru rwego mu gufasha ababarizwamo kwiteza imbere mu buryo buboroheye.

Iki kigo cy’imari cyatangiye mu mwaka wa 2017 nk’ikimina cy’abakora mu rwego rw’ubuzima ni ukuvuga abaganga, abaforomo, abapharmacien, n’abandi bo muri uru rwego, kuri ubu kikaba kimaze umwaka umwe gusa kibaye ikigo cy’imari kibarizwamo abasaga ibihumbi 10, cyari gisanzwe gikorana n’abakorera inzego za Leta gusa ariko kuri ubu kikaba cyaratangiye no gukorana n’abikorera bo muri uru rwego n’ubundi.

Umuyobozi mukuru wa Muganga sacco Uwambayingabire Claudine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *