Abakobwa 48 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, biyemeje kureka ingeso mbi bahozemo ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo bize bikazabagirira akamaro.
Ibi byatangajwe ubwo aba bakobwa bashyikirizwaga imiryango yabo, nyuma y’umwaka bari bamaze bagororerwa muri iki kigo.
Uwera Pelagie twahinduriye amazina yoherejwe n’ababyeyi be kujya kwiga mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nyuma yaje gushorwa na bagenzi be mu ngeso zo gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo byamugizeho ingaruka zirimo no kureka ishuri.
Uyu mukobwa ni umwe muri 48 bagororerwaga mu kigo cy’igorora muco cya Gitagata, kubera ingeso mbi bahozemo.
Bishimira ko bagororotse nyuma y’umwaka umwe bari bahamaze.
Nyuma yo gushyikirizwa ababyeyi babo habayemo gusinyana imihigo y’uko bagiye kubafasha gusubira mu miryango, aba babyeyi banejejwe n’amasomo yahawe abana babo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, Fred Mufulukye yasabye aba babyeyi gufasha abana babo bakabarinda kongera kwishora mu ngeso mbi.
Ikigo ngororamuco cya Gitagata kigororerwamo abakabakaba 700, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco cyagaragaza ko muri rusange mu bigo by’igororamuco bibarirwamo abagera ku bihumbi 7. (RBA)