Rwamagana FC yahawe izina rishya, yegurirwa Uturere tubiri

Guhera mu mwaka utaha w’imikino 2023/24, Rwamagana FC izajya yitwa Muhazi FC.

Icyemezo cyo kuyihindurira izina kigamije kuyifasha kurushaho kwitwara neza no korohereza abifuza kuyishoramo imari.

Iri zina rishya “Muhazi United”, ryemerejwe mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yateranye ku wa 25 Kamena 2023.

Nyuma yo guhindurirwa izina, bigiye gufasha abantu batandukanye kuyishoramo imari by’umwihariko abashaka kuyiguramo imigabane.

Uretse Rwamagana FC yahinduriwe izina, ikipe y’umupira w’amaguru w’abagore yakiniraga i Mukarange mu Karere ka Kayonza (IPM), nayo yahinduriwe izina yitwa Muhazi United WFC.

Aya makipe azajya aterwa inkunga n’Uturere rwa Rwamagana na Kayonza.

Biteganyijwe ko buri Karere kazajya gatanga 50% byo gufasha izi kipe, mu gihe indi 50% izajya itangwa n’abandi bafatanyabikorwa.

Uretse guhindurirwa izina kwa Rwamagana FC na IPM, iyi nama y’inteko rusange yemeje Bwana Dickson Gombaniro nk’Umunyamabanga w’iyi kipe.

Hatowe kandi Longin Mfizi Nkaka nka Perezida w’iyi kipe (Muhazi United FC), mu gihe Néhémie Uwimana wayiyoboraga mbere y’uko ihindurirwa izina yagizwe Visi Perezida, naho Patrice Ndayiragije aba Visi Perezida wungirije.

Agaruka ku byo kwitegwa, yagize ati:“Guhindurirwa izina kw’aya makipe yombi ni ikintu kiza, kuko bizafasha gukingurira Imiryango abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana, gukorana bya hafi mu rwego rwo gufasha iyi kipe kuramba”.

Yunzemo ati:“Muhazi United FC izorohereza buri wese ushaka kuyishoramo imari, kubikora mu buryo bworoshye. Tugiye kuyubaka mu rwego rwo guhangana n’izindi zikina ikiciro cya mbere”.

Agaruka ku ntego y’ibanze bagiye guheraho, yagize ati:“Intego nyamukuru ni ugufasha iyi kipe kutazongera guhura n’ikibazo cy’Ubukungu nk’uku byahoze”.

Biteganyijwe ko Muhazi Unitd FC izajya ikoresha Miliyoni 450 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’ingengo y’Imari buri Mwaka.

Aya mafaranga, Uturere twa Rwamagana na Kayonza buri kamwe kazatanga 50% byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *