Rwabuhihi Placide yasinye Imyaka 2 muri Kiyovu Sports nyuma yo kwerekwa Umuryango na APR FC

Umunyarwanda yagize ati ‘Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho’. Ntabwo muri iyi nkuru tugiye guca umugani cyangwa imvugo nganisha ku kuri, ahubwo turagaruka kuri Myugariro Rwabuhihi Placide.

Uyu mukinnyi w’Imyaka 24 gusa y’amavuko, yongeye kugaruka mu Ikipe ya Kiyovu Sports FC yavuyemo ageze ku rwego rwe rwiza, yerekeza muri APR FC aho atahiriwe n’urugendo.

Nyuma yo kujya muri APR FC ntahirwe, yagarutse muri iyi kipe yambara Umweru n’Icyatsi, ayisinyira amasezerano y’Imyaka ibiri.

Ni nyuma kandi y’uko ari mu bakinnyi basezerewe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, barimo; Ombalenga Fitina werekeje muri Rayon Sports, Ishimwe Christian wasinyiye Police FC na Biziman Yannick nawe wasubiye mu Ikipe ya Rayon Sports.

Mu gihe habura ibyumweru bitageze kuri bitatu gusa ngo hatangire Shampiyona y’u Rwanda y’Umwaka w’i 2024-25, Kiyovu Sports yatangiye kwitegura uyu Mwaka ejo ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024.

Kuri iyi tariki, Umutoza Joslin Bipfubusa yatangiranye abakinnyi 55. Muri aba bakinnyi, harimo abari gukora iryeragezwa mu gihe abandi ari abakinnyi bari mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports, bari gukora igeragezwa ngo bazamurwe mu nkuru.

Ku isoko, Kiyovu Sports irangamiye gusimbuza bamwe mu bakinnyi barimo; Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari kapiteni wayo werekeje mu Ikipe ya Rayon Sports, Frodouard Mugiraneza wasinyiye APR FC na Richard Kilongozi Bazombwa werekeje muri Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *