Inzu 46 zasenywe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu by’umwihariko mu Murenge wa Nyakiriba, binatwara hegitari 9 z’imirima yari ihinzeho ibihingwa birimo ibirayi, imboga, karoti n’ibitunguru.
Iyi mvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, rishyira kuri uyu wa Mbere. Yatumye imigezi ya Mutura na Nyirabisazi yo mu Murenge wa Nyakiriba yuzura, amazi ajya mu nzu z’abaturage, anarengera imyaka mu mirima itandukanye.
Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko imvura yabagezeho irimo isuri yangiza imirimo ndetse abandi yabasanze mu nzu.
Umwe yagize ati “Ibikoresho byo mu nzu, ibyo kurya byajyanywe n’amazi. Za matelas zatose.’’
Abaturage bavuga ko ibiza byabasize iheruheru kuko byatwaye ibikoresho byo mu nzu mu gihe abahinze ntacyo bazaramura, bagasaba gufashwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi buri kubarura abagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo harebwe ibyangiritse n’uko bafashwa.
Yavuze ko abagize ikibazo gikomeye kubaremera ari ingenzi kuko “umuturage ari ku isonga”.
Mu nzu 46 zangiritse, 26 muri zo ba nyirazo bazisubiyemo nyuma y’uko zumutse mu gihe indi miryango 20 igicumbikiwe mu baturanyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, abaturage bazindukiye mu muganda wo gusibura inzira z’imigezi kuko zari zafunzwe n’isuri yaturutse mu Ishyamba rya Gishwati aho imigezi ya Mutura na Nyirabisazi ituruka. (RBA)