Amakipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yihariye ibikombe bya Shampiyona y’abakozi yasorejwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu.
Iyi mikino yabanjirijwe n’ibikorwa by’Umuganda rusange ngaruka Kwezi, witabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.
Iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, ARPST, yatangiye mu Mpeshyi y’Umwaka ushize (2024).
Ikinwa mu byiciro bibiri, birimo ikiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana n’ibifite abari hejuru yaho.
Yitabirwa n’amakipe arimo ay’Ibigo bya Leta na za Minisiteri ndetse n’ay’Ibigo byigenga.
Ubwo iyi mikino yasorezwa i Huye, Amakipe ya RBC yegukanye ibikombe bitatu, birimo icyo mu mupira w’amaguru n’imikino y’intoki ya Basketball na Volleyball.
Mu mupira w’amaguru, Ikipe ya RBC yatsinze iya RwandAir ibitego 2-1, mu Volleyball yisasira iya Minisiteri y’Ingabo (MoD) iyitsinze amaseti 3-0, mu gihe muri Basketball yatsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG).
Mu kiciro cy’amakipe y’ibigo bya Leta na Minisiteri abarizwa muri Category A, uretse RBC yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yegukanye igikombe itsinze iya RwandAir ku mukino wa nyuma.
Muri Basketball, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), yegukanye igikombe itsinze iya RwandAir.
Mu makipe abarizwa muri Category B, mu mupira w’amaguru, Ikipe ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), yegukanye Igikombe itsinze iya Banki y’Igihugu itsura Amajyambere (BRD).
Muri Volleyball, Ikipe ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), yegukanye Igikombe itsinze iya Minisiteri ya Siporo (Minisports), amaseti 3-1.
Muri Basketball, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), yegukanye Igikombe itsinze iya Minisiteri ya Siporo (Minisports).
Uretse amakipe y’abagabo, ay’abagore nayo ntabwo yasizwe inyuma muri iyi mikino. Muri Basketball, Ikipe ya RBC yegukanye Igikombe itsinze iya REG ku mukino wa nyuma. Muri Volleyball, RBC yatsinze Ikipe ya Minisiteri y’Ingabo (MoD).
Mu mkaipe y’Ibigo by’abikorera, Ikipe ya Banki ya Kigali (BK), yegukanye Igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Equity Bank ku mukino wa nyuma.
Muri Basketball, Banki ya Kigali (BK), yegukanye igikombe, Stecol iba iya kabiri.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi mikino ya nyuma, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, yagize ati:“Ndashimira amakipe yitabiriye iyi Shampiyona. Kuva yatangira gukinwa guhera mu 1999 yitwa ASCOKI”.
“Mu 2014, iyi mikino yahinduriwe izina yitwa ARPST, ireka kwitabirwa gusa n’amakipe yo mu Mujyi wa Kigali, ahubwo ifungura amarembo mu gihugu hose, ari nayo mpamvu turi hano mu Karere ka Huye”.
“Ntabwo tuzagararira aha, tuzakomeza gukora ibishoboka byose, iyi mikino izajye isorezwa no mu tundi duce, hagamijwe kuyimenyekanisha kurushaho, no gukangurira ibindi bigo kurushaho kwitabira”.
Iyi mikino ya nyuma yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi muri Afurika (OSTA), AbdelKrim Chouchaoui, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Regis, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo, Umunyamabanga w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry n’abandi.
Amakipe yegukanye ibikombe, ahita atsindira itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino yo ku rwego rw’Afurika.
Imikino y’uyu Mwaka, izakinirwa mu gihugu cya Algeria, ntagihindutse.
Amafoto