“Politiki mbi ntikwiye guhabwa umwanya muri Siporo” – Perezida Kagame

0Shares

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira politiki mbi yo kwikanyiza, ivangura n’amacakubiri kugira ngo itavangira siporo by’umwihariko umupira w’amaguru usanganywe indagagaciro z’ubumwe n’ubusabane hagati y’abatuye Isi.

Ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye abari bitabiriye Inteko ya ya 73 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA bwibanze ku kibazo cya politiki mbi igenda yototera siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yagize ati “Icyo Isi ikeneye ni uko imitekerereze myiza iranga siporo ari na yo yaranga politiki aho kuzana muri politiki y’amacakubiri muri siporo. Ni na yo mpamvu Qatar yishimiye kwakira igikombe cy’Isi none n’u Rwanda rukaba rutewe ishema no kwakira iyi kongere ya FIFA. Tugomba gukomeza kurinda siporo politiki mbi nkuko twabibonye umwaka ushize mu byavuzwe ku gikombe cy’Isi. Aho kubaza impamvu ari ho cyabereye mbere na mbere ugomba kwibaza uti kuki na ho kitahabera! Cyeretse niba tuvuga ko ari ikintu bamwe muri twe muri iyi Isi bakwiye kwishimira bonyine!

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “Ibyo bivuze guheza bamwe ukabaheza ahantu runaka ariko imigirire nk’iyo yakabaye imaze igihe yarasigaye kure iyo mu mateka. Ibyo ariko ntibivuze ko abantu badafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bibareba n’ibireba imiryango yabo muri rusange, barabufite. Politiki yerekana ibibazo umuryango mugari uhura na byo. Iyo abafana batera imineke bakinnyi ba ruhago b’Abanyafurika cyangwa bakandagaza abasifuzi b’abagore, biterwa n’imigirire mibi isanzwe muri sosiyete ikongeza iyo myifatire mibi. Tugomba gufatanya rero ku buryo ruhago iba umukino udaheza kandi buri wese akubahwa.”

Ku rundi ruhande ariko Umukuru w’Igihugu ashima amavugurura akomeje gukorwa na FIFA mu rwego rwo gushakira umuti bimwe muri ibyo bibazo.

Ati “Nshyigikiye igitekerezo cyo kongera umubare w’amakipe mu gikombe cy’Isi cy’ubutaha. Ubu buryo buzatuma amakipe ahagarariye Afurika yikuba hafi kabiri. Bizatuma uruhare rwayo rwiyongera ndetse binatume umugabane wacu urushaho kugaragara. Icy’ingenzi ariko ni gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika igakomeza kuba igicumbi cya siporo. Dukeneye kubungabunga umupira w’amaguru mu bihugu no kuzamura impano nshya.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Igikombe cya Afurika ntabwo ari irushanwa riciriritse kandi ikinyuranyo hagati y’umukinnyi mwiza muri Afurika n’i Burayi ntabwo ari impano, ahubwo ni ibikorwaremezo, imyitozo no gushyigikirwa. Birumvikana ko buri shyirahamwe rya ruhago rifite inshingano zaryo mu rwego rwo kuziba icyo cyuho ariko dufatanyije twagera ku ntego dusangiye mu buryo bwihuse. Umupira twubaka hano muri Afurika ushobora kugira agaciro kamwe n’uwo mu bihugu abakinnyi bacu birukankiramo bashaka iterambere ryabo mu mwuga.”

Muri iyi kongere Umutaliyani Gianni Infatino yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi. Uyu mugabo wahisemo gutangirira ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Rwanda muri 2016 ubwo yatorerwaga kuyobora FIFA ku nshuro ya mbere, ntiyigeze ahisha amarangamutima ye ku Rwanda rwamubereye imbarutso y’icyizere mu gihe yari yihebye agiye kwikura mu matora.

Yagize ati “Ndibuka bwa mbere nsura urwibutso rwa jenoside. Mwese mugomba kujya kurusura. Icyo gihe naravuze nti ndi inde wo kubivamo? Akaga iki gihugu cyanyuzemo n’uko cyabashije kubyuka ni isomo ryiza ku Isi yose. Ntabwo nigeze ncika intege rero kubera ko umuntu runaka hari icyo ambwiye. Nagumye hano icyo gihe ndeba umukino nkomeza kwiyamamaza nza gutorerwa kuba Perezida wa FIFA nyuma y’amezi make. Ariko icy’ingenzi niboneye ni uburyo iki gihugu cyazamutse gihereye ku busa ahubwo gihereye ku cyizere, umuhate, kwiyemeza, gukora cyane n’imiyoborere myiza. Uyu munsi ni igihugu cyiza nzi neza ko buri wese muri mwe azagaruka gusura ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe, ntimusure Kigali gusa ahubwo mukanagera no mu bice by’icyaro.”

Gianni Infantino kandi yasabye abari bitabiriye iyi nteko rusange buri wese kugura byibura umupira umwe wo gukina mu mipira ikorwa n’abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.

Kongere ya 73 ya FIFA yabereye mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena yari yarimbishijwe ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *