Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano, ashimangira ko kizafasha urubyiruko rwarwo mu guhangana n’icyatuma hagira igihungabana umutekano w’igihugu.
Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Gatatu nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Uretse amasezerano hagati y’ibihugu byombi byasinyanye, ababiyobora bagarutse no ku bibazo by’umutekano muke ku Isi muri rusange n’ingaruka zawo haba ku Rwanda cyangwa kuri Pologne.
Pologne ihana imbibi na Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya kuva ku wa 24 Gashyantare 2022.
Ingaruka z’iyi ntambara zageze kuri Pologne nk’igihugu cyakomeje kwakira impunzi za Ukraine kugeza magingo aya ndetse zanageze no ku bihugu bya kure birimo n’u Rwanda n’ibindi byo ku Mugabane wa Afurika.
"Our two countries just signed agreements in the field of green technology, environment, energy, and trade. The development of these sectors is critical to becoming resilient, and adapt to the new reality of intersecting global shocks. The diplomatic presence in our respective… pic.twitter.com/Q0MpgPkWPw
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 7, 2024
Abakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe no mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kumvikana intambara n’amagambo yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bukuru bwacyo.
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yavuze ko mu kubaka umutekano w’abaturage, igihugu cye cyiteguye gufasha mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kwirinda n’icyahungabanya umutekano warwo hashingiwe ku rwego igihugu cye kigezeho mu kubaka umutekano uhamye.
Ati “Uyu munsi ukeneye ubufasha turabumuha. Twafashije Ukraine kandi tuzakomeza. Mu gihe u Rwanda rwaramuka rugiye mu kaga twiteguye kuruha ubufasha. Ni na yo mpamvu tuganira ku burezi harimo n’ubumenyi mu bya gisirikare. Tuvuga ko urubyiruko rugomba kwitegura kurinda igihugu cyarwo mu gihe cyashozwaho intambara. Twizeye ko tuzanaganira ku mikoranire ihamye mu bya gisirikare.’’
Perezida Paul Kagame avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari ingenzi hashingiwe ku mateka, imikoranire n’icyerekezo bifite mu nzego zitandukanye.
Ati “Ndibwira ko hari byinshi buri umwe yakungukira kuri mugenzi we, cyangwa se twakungukiramo, naho umwe yakunguka cyane kurusha undi kubera ubushobozi butandukanye, ni ugukorana tureba imbere hagamije inyungu zacu twembi kandi hashingiwe kuri ibyo byose. Hanyuma ibihugu bigendeye ku mateka, imiterere, amasomo ku mpande zombi n’umusingi wubatswe, byarushaho kudukomeza mu gukumira ibindi byago byatubaho cyangwa se tukabasha kubirwanya neza igihe bitubayeho ariko byose bigomba gushingira kuri uku kubyumva no kubaka ubushobozi bukemura izo mbogamizi zose.’’
U Rwanda na Pologne bimaze gutera intambwe ishimishije mu mibanire mu nzego zitandukanye hagendewe kuri politiki zibihugu byombi zo kwigira no guteza imbere abaturage babyo.