Papa Francis akomeje gusabira Abanyepalestina gutabarwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisiko yaraye asabye umuryango mpuzamahanga gufata ikibazo cyo gufasha abanyegaza nk’ikihutirwa ndetse hakoroshwa uburyo bwose bagezwaho imfashanyo.

Ntabwo ari ubwa mbere Papa Francisiko yumvikanye asabira abanyapalestina gufashwa.

Kuri iki Cyumweru, yongeye kwibutsa umuryango mpuzamahanga ko abanyepalestina bari i Gaza bakeneye kwitabwaho, bagahabwa imfashanyo.

Yavuze ibi, mbere y’inama mpuzamahanga ijyanye n’iby’ubutabazi izabera muri Yorudaniya.

Biteganijwe ko iyi nama izaba ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa Gatandatu ku bufatanye bw’Umuryango w’abibumbye ONU n’igihugu cya Misiri.

Ibiro by’Umwami wa Yorudaniya, byanditse ku rukuta rwa X, ko intego y’iyi nama yihutirwa ari ugushyiraho uburyo bw’ubutabazi nyuma y’amakimbirane yatumye habaho guhangana hagati ya Hamas na Isirayeli.

Bitaganijwe kandi ko Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken azakorera uruzinduko mu burasirazuba bwo hagati muri iki cyumweru tugiye gutangira.

Blinken azaba agiye gusa nk’ushyira igitutu kuri Isirayeli na Hamas, ngo bemera icyifuzo cyo guhagarika intambara cyatanzwe na Perezida Joe Biden mu cyumweru gishize.

Ministeri y’ubuzima y’i Gaza yatangaje ko iyi ntambara imaze guhitana abantu 36,000, abandi benshi bashonje ndetse uduce hafi ya twose twabaye amatongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *