Nyanza: Nyuma yo gukubitwa Ifuni n’umugore we, yitabye Imana

0Shares
Mu minsi ishize nibwo THEUPDATE yabagejejeho inkuru y’umugabo bikekwa ko yakubiswe ifuni n’umugore we, nyuma akaza kujyanwa wa muganga yanegekaye. Nyuma yo kuzahara, yaje kwitaba Imana.
Nyakwigendera yaguye mu bitaro bya CHUB, umurambo we uzanwa mu rugo rukuru, abaturage baba ariho bakura umurambo wa Ignace Bigenimana w’imyaka 42 y’amavuko bawujyana kuwushyingura mu irimbi riri ahitwa i Gisake.

Nyakwigendera Ignace Bigenimana yaramaze iminsi arwaye aho yajyanwe mu bitaro bya Nyanza birananirana bamwohereje mu bitaro bya CHUB i Butare agwayo.

François Hategikimana warumurwaje, ku irimbi yavuze ko hari ijambo ryanyuma yamubwiye mbere yo gushiramo umwuka.

Yagize ati:“Bigenimana yarakomerewe n’ubuzima ariko ajya gupfa yambwiye ko nzirinda gushaka abagore babiri kuko utazize inarashatse azira inarabyaye.”

Ignace Bigenimana yabaga mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Uburwayi bwe bwumvikanye muri iki cyumweru byavugwaga ko yakubiswe ifuni n’umugore we wa kabiri babyaranye umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 8.

Uko gushyamirana  makuru avuga ko bapfaga amafaranga nyakwigendera yanywereye atabibwiye umugore.

Clementine Dusabe n’umugore wa Munyemana Claude ‘Se wabo wa nyakwigendera wanamucumbikiye bakararana mu nzu’, yabwiye THEUPDATE ko umugabo we yarasanzwe abanye neza na nyakwigendera.

Ati:“Bigenimana yarasanzwe asangira akabisi n’agahiye n’umugabo wanjye aza avuga ko akubiswe ifuni n’umugore we, bityo aje kwiryamira iwanjye kuko yari yasinze anasanzwe ahaza tugira ngo nay’inzoga araryama tubyuka tujya guhinga tugarutse dusanga atavuga mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya niko gutabaza.”

Abaturage barasaba ko ufunze yarekurwa

Magingo aya se wabo wa nyakwigendera witwa Claude Munyemana yatawe muri yombi azira ko nyakwigendera yaje amubwira ko yakubiswe niyuhutire kubibwira ubuyobozi, abaturanyi be bavuga ko babanaga neza, leta ikwiye kumurekura.

Alex Ngirimana yagize ati:“Nyakwigendera yarasanzwe agirana amakimbirane n’umugore we akahukanira kwa Munyemana bakamwakira, yewe no kubunani yarahaje yashwanye n’umugore araharara, Leta nikurikirane umugore Munyemana bamurekure.”

Nyiramana Liberathe nawe yagize ati” Munyemana yarasanzwe abanye neza na nyakwigendera yaje rero nk’uko asanzwe ahahukanira agirango ni ibisanzwe dore ko yari yasinze, Leta nikurikirane umugore naho Munyemana we yatunguwe nuko bigeze aha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ka Gacu Manirafasha Faustin watabaye nyakwigendera yabwiye THEUPDATE  ko uwamucumbikiye (Munyemana) yakoze ikosa.

Ati“Munyemana yabwiwe ko nyakwigendera yakubiswe ifuni ntiyatanga amakuru byibura twe nk’ubuyobozi tubimenye tugire icyo dukora mu maguru mashya.”

Nyakwigendera asize abana bane ku bagore babiri, umuto (ariwe ukekwa ko yamwishe) bafitanye umwana umwe, naho umukuru bafitanye abana batatu.

Uwamucumbiye yatawe muri yombi na RIB sitasiyo ya Busasamana, naho umugore we wa kabiri ucyekwaho kumukubita ifuni mu mutwe nawe yatawe muri yombi na RIB.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo wagezwaga mu rugo rw’umugore mukuru
Ubwo Nyakwigendera yashyingurwaga, Abaturage basabye ko Sewabo wa nyakwigendera yafungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *