Nyamasheke: Yafashwe ku nshuro ya gatatu yiba Moto

0Shares

Bikorimana Jean Bosco w’Imyaka 29, yatawe muri Yombi nyuma yo kwiba Moto ubugira gatatu.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Murenge, mu Kagali ka Murambi mu Murenge wa Cyato, ngo ibyo kwiba Moto yabigize aka ya Mvura igwa igasubira.

Amakuru y’itabwa muri Yombi rya Bikorimana, yahamijwe n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagali ka Rugali, Mubayire Eliel.

Ati:“Moto yibwe ubwo nyira yo yari mu nama y’Ikibina saa Sita z’Amanywa yo ku wa 19 Gashyantare 2024”.

“Bikorimana nawe yari mu bari bitabiriye iyi nama. Abonye nyira yo ahuze, amucunga ku jisho, ayitwara atiriwe akoresha Urufunguzo”.

Bamwe mu bahamije iyibwa ry’iyi Moto, bagize bati:“Uwayibye yacunze Nyira yo ayiparitse, ahita ayatsa ariruka”.

N’ubwo yayibye natwo yahiriwe, kuko yahise atabwa muri Yombi ubwo yari ayigejeje mu Mudugudu wa Gakenke, mu Kagali ka Rugali ho mu Murenge wa Cyato.

Ugutabwa muri Yombi kwe, kwakurikiye ikirego nyiri ukwibwa yashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’abaturage arafatwa.

Ni nyuma yo kumara amasaha hafi abiri ayitwaye itarazima.

Bikorimana yari yibye iyi Moto ashaka kuyishyira uwayimutumye, nawe wasahakaga kuyisambura agacuruza ibyuma (Injyamani-Inyuma).

Umuyobozi w’Akagali n’uwa Polisi muri aka gace, bashimiye abaturage batanze amakuru yagejeje ku ifatwa rya Bikorimana no kugaruza Moto yari yibwe.

Baboneyeho kandi gusaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe hagamije ineza ya rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *