Uwari Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie, yirukanwe muri izi nshingano mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2023, ku mpamvu zavuzwe ko zifitanye isano n’imyitwarire ndetse n’imikorere idahwitse.
Inama Njyanama y’aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba, ni yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Hategekimana Jules.
Mukamasabo Apolonie yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mu 2019 asimbuye Kamali Aimé Fabien wari umaze kwegura.
Icyo gihe hirya no hino mu gihugu habaye amatora yo gusimbuza ba Meya bari mabaze iminsi mu nkubiri yo kwegura, yatangiriye ku rwego rw’Umurenge ku wa 26 Nzeri 2019, hatorwa abajyanama bagombaga guhagararira imirenge mu nama njyanama z’uturere.
Aya matora yasize mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, ab’igitsina gore babaye 10.
Mu karere ka Karongi hatowe Mukarutesi Vestine wasimbuye Ndayisaba Francois. Mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’akarere asimbuye Uwamariya Béatrice mu gihe mu karere ka Musanze hari hatowe Nuwumuremyi Jeannine. Abandi bari abayobozi bungirije.
Ntiturabasha kumenya impamvu nyirizina yatumye Mukamasabo Apolonie yirukanwa.
Muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Rutsiro na ko mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida wa Repubulika yasheshe Inama njyanama n’abayobozi bako nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano bari bafite zo gufasha akarere mu iterambere.
Byabaye tariki 28 Kamena 2023, Mulindwa Prosper ashyirwaho ngo ayobore ako karere mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi atatu ashobora kongerwa hagatorwa inama njyanama nshya ari nayo izavamo Meya n’abamwungirije.