Nyuma y’Amezi atanu yirukanywe mu kazi burundu, Nyiramanyenzi Jeannette yagaruwe mu kazi.
Yirukanywe ari Umwalimu kuri GS Ngororero mu Murenge wa Tare ho mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Yagaruwe mu kazi, nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, jinjiye mu kibazo yari yagize, igasaba Akarere ka Nyamagabe kumusubiza mu kazi.
Iyirukanwa rye, ryatangiye ubwo umuyobozi wa GS Ngororero yamushinjaga kudakosora Impapuro z’Abanyeshuri no guhimbira bamwe amanota agashyirwa mu mashini.
Uyu muyobozi yakoresheje inama itarimo Nyiramanyenzi, maze agaragariza abari bayirimo, impapuro z’amasomo yigishwaga n’uyu mwalinu, avuga ko zitari zikosoye.
Muri iyi nama, abandi balimu bari bayirimo, basabye umuyobozi w’iki kigo kureka izi mpapuro zigakosorwa, maze abatera utwatsi.
Nyuma yaho, muri Mudasobwa hashyizwemo amanota, Nyiramanyenzi avuga ko yari amahimbano kuko atari we wayashyizemo.
Hakurikiyeho ko abanyeshuri bahabwa Indangamanota [Billetin] ziriho amanota yashyizwe muri Mudasobwa mu buryo butavuzweho rumwe.
Umuyobozi w’iki Kigo yahise amwandikira ibaruwa imusaba ubisobanuro, Nyiramanyenzi yayisubije atemera ibyo yashinjwaga ndetse anagaragazamo akarengane yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye.
Byabaye iby’ubusa, kuko hahise hakorwa inama ya komite ngengamyitwarire y’igitaraganya mu Kigo, yakurikiwe na Raporo yashyikirijwe Akarere, isaba ko Nyiramanyenzi yirukanwa mu kazi.
Nyuma yo kwirukanwa, Nyiramanyenzi yahise yandikira Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, ayisaba kumurenganura.
Mu ibaruwa THEUPDATE ifitiye kopi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, yandikiye Akarere ka Nyamagabe tariki ya 28 Werurwe 2025, igasaba gusubiza mu kazi, Nyiramanyenzi.
Muri iyi baruwa, Akarere kamenyeshejwe ko kumusubiza mu kazi bidahagije ahubwo azanahembwa imishahara ye yose.
Nyuma y’iki cyemezo, Abalimu benshi batangaje ko banyuzwe nacyo, ndetse baboneraho gushimira Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta yamurenganuye.
Izi mbamutima bazigaragaje banyuze ku Mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo ‘Whatsapp na YouTube’, n’ahandi hatandukanye bahurira.
Bose icyo bahurije, bashimiye ubu buryo bwo kurenganura abakozi, banagaragaza ko hakenewe ubufatanye n’inama zigamije imikoranire myiza mu rwego rwo guteza imbere ibigo.
Bahamije ko inama zirimo ukuri no gushyira hamwe, nta kabuza zateza imbere Ibigo ndetse n’Abalimu muri rusange.
