Abatuye mu Karere ka Nyagatare bavuze ko Urugomero rw’amazi rwa Muvumba rurimo kubakwa muri aka Karere barwitezeho ibisubizo mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu kuhira imyaka n’amatungo no gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kukagaragaramo.
Uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 55 z’amazi, aho biteganyijwe ko ruzuzura mu mpera z’umwaka wa 2026 rutwaye miliyari zisaga 150 Frw.
Mu kibaya gifatwa nk’isangano ry’Imirenge ya Karama, Gatunda na Rukomo, ni ho uru rugomero rwa Muvumba ruzwi nka Muvumba Multipurpose Dam rurimo kubakwa.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ni bwo iyi mirimo yatangiye. Uretse igice cy’amacumbi y’abakozi, Muvumba Multipurpose Dam izaba ifite ibindi bice bibiri by’ingenzi birimo n’icyahariwe amazi y’urugomero nyir’izina.
Uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 55 z’amazi azifashishwa mu kuhira ibihingwa kuri hegitari hafi ibihumbi icumi, rukazanatanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 50 ku munsi mu ngo z’abaturage.
Ibikorwa nk’ibi ngo ni ibisubizo birambye ku bibazo by’amazi yo kuhira n’ayifashishwa mu ngo, nk’uko bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare babyemeza.
Ibikorwa byo kuhira hifashishijwe amazi y’uru rugomero bizagera mu mirenge irindwi y’Akarere ka Nyagatare, mu gihe amazi yifashishwa mu ngo azatangwa narwo azasaranganywa mu mirenge hafi ya yose ikagize.
Mu mwaka wa 2015, ni bwo hagaragajwe inyigo ya mbere y’uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa, bikaba byari biteganyijwe ko utangira mu kwezi k’Ukwakira k’uwo mwaka ariko ntibyakunda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, Dr Emmanuel Rukundo, avuga ko mu byari byaradindije uyu mushinga harimo impamvu z’amikoro no kuba hari ibindi byari bikinozwa birimo n’inyigo yawo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi kandi kivuga ko benshi mu baturage bafite ubutaka aharimo gukorerwa uyu mushinga bamaze guhabwa ingurane, abasigaye ngo ni abagiye hanze y’igihugu kimwe n’abataruzuza ibyangombwa bisabwa.
Uretse kuhira no gutanga amazi mu ngo, uru rugomero runazageza amazi mu nzuri z’aborozi ndetse biteganyijwe ko ruzatanga kilowatt 1000 z’umuriro w’amashanyarazi.
Ibikorwa byo kubaka uru rugomero rwa Muvumba kuri ubu bigeze ku gipimo cya 6% birimo gukorerwa kuri hegitari 400 ziri mu Mirenge ya Karama, Rukomo na Gatunda.
Amafoto