Nyagatare: Barasaba gukurwa mu gihirahiro cyo kumara Ukwezi badafite Amashanyarazi

0Shares

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko batakibona umuriro w’amashanyarazi kandi bari basanzwe bawufite, ubu bakaba bamaze ukwezi badacana.

Bavuga ko bibaza icyabaye dore ko ibyumweru bigiye kurenga bitatu bafite icyo kibazo cyo kubura umuriro mu Mudugudu wabo.

Abaturage bagaragaza iki kibazo ni abatuye mu Kagari ka Gacundezi Umudugudu wa Gacundezi ya II, aho bemeza ko bagerageje guhamara kuri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe ingufu, REG ishami rya Nyagatare kugira ngo ibafashe ariko ntibahabwa ubufasha none ngo kuri ubu ingararuka ni zose  kuri bo.

Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe ingufu, REG ishami rya Nyagatare, Niyonkuru Benoit avuga ko iki kibazo abaturage bagaragaza batari bakizi nk’ubuyobozi bwa REG gusa bagiye kugikurikirana mu buryo bwihuse.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko hari n’undi mushinga uzatangira umwaka utaha wa 2025, ukazatanga umuriro w’amashanyarazi ku baturage b’Akarere ka Nyagatare batawufite, ngo ni umushinga uzasubiza ibibazo by’abaturage batagira umuriro w’amashanyarazi bamaze igihe bagaragaza.

Muri rusange mu Karere ka Nyagatare abaturage bamaze gucanirwa barangana na 75 %. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *