Nta bwihisho bw’inkozi y’ikibi: Nyuma yo guhigira kwica abantu 40, yafashwe amaze guhitana 4

0Shares

Kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina rya Yussuf, ukekwaho kwica abantu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho bamwe yabacaga imitwe.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru uyu mugabo yemeye ko ari we wakoze iki cyaha anabisabira imbabazi, ndetse anagaragaza ko yari afite umugambi wo kwica abantu 40, ariko agira amahirwe make kuko Polisi yamufashe amaze kwica abantu bane.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubwo bwicanyi bwahereye mu kwezi k’Ukuboza 2022, mu bapfuye hakaba harimo babiri bakaswe imitwe mu gihe hari n’abandi babiri yatemye akabasiga azi ko bapfuye ariko bikarangira bavuwe kuri ubu bakaba bari koroherwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko Hafashimana yafashwe nyuma y’iperereza ryatangiye taliki ya 28 Ukuboza 2022, ubwo Polisi yabonaga amakuru mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, ko hari umuntu waguye ahitwa Rwampala bamukase umutwe.

Mu gihe yakurikiranaga, hadaciye kabiri na bwo ku italiki ya 30 Ukuboza hari abandi bantu batemwe, ndetse Hafashimana ni na bo yatekerezaga ko bapfuye. Umwe yatemwe mu maso undi atemwa ukuboko.

Ku italiki ya 15 Mutarama 2023 na bwo mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Kicukiro na ho bahatemeye umuntu na we apfa bamukase ijosi na bwo nyuma y’iminsi itatu ku italiki ya 18 Mutarama undi muntu akatwa ijosi mu Murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana.

CP Kabera yagize ati: “Iperereza ryarakomeje Polisi igenda ihuza ibyo bimenyetso, ihuza amakuru kugeza igihe yafatiwe ku italiki ya 3 Gashyantare 2023.”

Uyu mugabo yiyemerera ko yatawe muri yombi afite telefone eshatu z’abantu batatu muri bane yari amaze iminsi yishe barimo Nshimiyimana Léonce, Gafaranga Vedaste na Niyonsenga Gedeon. Mu buhamya yatanze yemeye ko yahengaga abo yicaga basinziriye akabatema yifashishije umuhoro.

Yagize ati; “Hashize amezi atatu mbitangiye, ukuntu nafashwe ni mugenzi wanjye twibanaga wari ugifungurwa bari baramubuze, uwo mugenzi wanjye rero ni we wantanze, aravuga ngo ntabwo yakwihanganira iki cyaha. Ubungubu Imana imbabarire, nkigera mu buyobozi ni bwo namenye yuko ari icyaha ndasaba Imana imbabazi n’ubuyobozi bw’Igihugu n’Abaturarwanda bose.”

CP Kabera avuga ko abantu Hafashimana akekwaho kwica bose yagiye abica akoresheje umuhoro ndetse anemera ko ari we wagerageje kwica abazamu babiri mu

wa Nyarugunga ariko baza kujyanwa ku Bitaro bya Kanombe. Abo barokotse ubwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.

Hafashimana w’imyaka 34 avuka mu Kagali ka Kanseke, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero akaba yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *