Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini-P ku mazina y’ubuhanzi, yatangaje ko yiyamye abantu barimo gukoresha amafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga. Aba yabibukije ko hari amategeko ahana ibi bari gukora.
Muri Mata uyu mwaka, nibwo inkuru zashyushye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gutandukana na Uwingabire Olivier bari bamaze igihe gito barushinze.
Byavuzwe cyane ko intandaro y’isenyuka ry’uru rugo ari umwana wabo wa mbere babyaye witwa ‘ Iganze Nemeye Zolane’ wavutse muri Nyakanga 2021, aho byavuzwe ko Nemeye yaje gusanga uyu mwana atari uwe.
Inkuru zikaba zaravugaga ko uyu mugabo yageze aho ajya gupimisha uyu mwana ikizamini cya DNA , aho ngo basanze uyu mwana atari uwe koko aribwo yahitagamo gutandukana n’umugore we Olivia.
Mu minsi ishize, Platini yagarutse kuri ki kibazo, ariko ntiyakivugaho mu buryo bweruye.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Isimbi kuri iyi nshuro, nabwo yirinze kukivugaho byinshi, aho yavuze ko ibibazo by’Umuryango bikemukira mu muryango, bidakemukira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati:”Nta muntu naganirije, nta n’ubwo nteganya kuganiriza kuko ibibazo byo mu muryango bikemukira mu muryango. Sinzi aho amakuru muyavana, sinzi uko byabagendekeye, ariko ibirebana n’Umuryango biwugumamo, biragoye ko nakubaza ngo uvuge ku muryango wawe hano, uze imbere ya Camera ubwire Isi uko byakugendekeye, ngo uvuge ibibera mu gikari cy’i wawe”.
Yunzemo ati:”Hari ababizi kundusha, hari abafite amakuru yanjye kurusha uko nyazi , bazaguma babibasobanurire ariko ntakibazo na kimwe mbona mubyo bavuga ngomba kuza gusobanura hano”.
Muri iki kiganiro, yagarutse kubakoresheje amafoto y’umwana we ku mbuga nkoranyambaga bitemewe, anabibutsa ko inzego zibishinzwe zizabyinjiramo.
Ati:”Abana baba bakwiye kurindwa, mbwira n’abakoresha Amashusho y’umwana wanjye ko ibyo bintu ataribyo. Ni uko nabahaye agahenge ngo bigire inama barwane nabyo, base nababikura mu nzira ariko inzego zibishinzwe zazabijyamo ingaruka zazabageraho”.
Yavuze ko ibintu by’umugabo n’umugore biba ari ibyabo kandi biba bigomba gukemukira mu rugo, ikindi inshuti ze zijya kumuvuga ziba atari inshuti .
Ati:”Igihari rero, nk’abantu banana, umugore n’umugabo ibintu byanyu biba ari ibyanyu, kuko nk’iyo mbajije umuntu ngo ibyo uvuga ubikura he, ngo ni inshuti zanjye za hafi, ubwo se inshuti yanjye ya hafi yamvuyemo ubwo navuga ko ari inshuti”.
Muri byinshi byamuvuzweho, Platini avuga ko yababajwe no kubona inshuti ye imuvuga kandi batanavuganye.
Ati:”Nta kindi cyambabaje nko kubona umuntu akuvuga mutavuganye cyangwa nko kubona uwo wafataga nk’inshuti akuvuga ntacyo mwaganiriye, biragutungura gusa njyewe nari nibereye mu kazi kanjye”.
Tariki ya 27 Werurwe 2023, nibwo Platini na Olivier basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Land Mark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.