Kuri iki Cyumweru, Umushumba wa EAR Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, wari wifatanyije n’abayoboke ba EAR mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba mu masengesho, yabasabye kurengera Umwana ndetse ibi bikagirwa intego.
Ibi yabikomojeho ubwo yari muri Paruwasi ya Kinyana iherereye mu Murenge wa Kageyo, mu muhango wo gutanga Isakaramentu ry’Ugukomezwa.
Yagize ati: “Ndabasaba ko kurengera umwana mubigira intego, mukirinda amakimbirane yo mu ngo kandi mukubahiriza gahunda za Leta”.
Musenyeri Ngendahayo yasabye Abakirisitu kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi anabashishikariza kwizigama muri gahunda ya EjoHeza ariko ngo n’urubyiruko bafate ingamba zo kururinda ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo bushishikariza abaturage bo muri uyu Murenge kwibumbira mu matsinda ya Mituweli na EjoHeza kandi bakizigama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nayigizente Gilbert, akomeza asaba abaturage kurangwa n’isuku mu ngo no ku mubiri.
Inzego zitandukanye zirimo Mother’s na Father’s Union zasabwe ubufatanye mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo ndetse no kurengera abana.
Itorero rya EAR Diyosezi Byumba ryashimiwe ubufatanye rigaragaza ndetse no kwiyemeza ko rizakomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo umwaka ushize bwatangaje ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu 2022, abana 780 bahohotewe.
Abagabo bagize uruhare mu guhohotera abana, abagera kuri 300 batawe muri yombi mu 2022. Muri aba kandi, abarenga 200 bamaze gukatirwa n’inkiko.
Amafoto
Urugo rushoboye Kandi rutekanye rutarimo amakimbirane rutera imbere.