Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yagejeje ibikoresho by’itora hirya no hino mu Mirenge, nko mu Karere ka Musanze, inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano ziravuga ko aho biri bubikwe bicungiwe umutekano neza.
Ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Musanze niho ibyo bikoresho bizifashishwa mu matora byatangiwe.
Bigizwe n’impapuro zo gutoreraho, impapuro zo kubaruriraho amajwi, isanduku z’itora, indangururamajwi, imyambaro yabugenewe n’ibindi.
Abakorerabushake b’iyi komisiyo muri buri Murenge bashyikirijwe ibikoresho bihwanye na site z’itora zihari muri buri Murenge.
Ibi bikoresho byapakirwaga mu modoka zibijyana mu Mirenge kandi bicungiwe umutekano kugira ngo kuri iki Cyumweru bizajyanwe kuri site z’itora.
Ku rwego rw’Imirenge naho ngo bariteguye neza nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Mussa Bwanakweli.
Mu nzira zerekeza kuri site z’itora, imyiteguro irarimbanyije yo kuharimbisha no gukora isuku mu byumba bizatorerwamo.
Mu Karere ka Musanze, hari abakorerabushake bagera ku 3,200 ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteguye gufasha mu migendekere myiza y’amatora.
Muri aka Karere kandi habarurwa site z’itora 73 zigizwe n’ibyumba bizatorerwamo 561.