Ntibisanzwe: Mu Karere ka Musanze ‘Abajura’ bari kujya kwiba bitwaje Imbwa

0Shares

Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, ngo batewe impungenge n’abajura badukanye amayeri yo kwiba bitwaje imbwa z’impigi, bagasaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo.

Abagaruka kuri ubu bujura, ni abo mu Tugari turimo n’aka Kabazungu, bavuga ko abo bajura bahengera imyaka abaturage bahinze yeze, bakirara mu mirima bakayisarura, hakaba ubwo banategeye abantu mu mayira, cyane cyane mu masaha ya nijoro bakabambura ibyabo.

Mutuyemariya Epiphanie ati “Abo banyarugomo bajya mu murima bafite izo mbwa zabo, bagasarura imyaka yeze, ibihinze mu murima byose bakabimaramo. Iyo hagize nk’umuntu ugerageza kubatesha, bamushumiriza izo mbwa ngo zimurye”.

Ati “Ubu abenshi muri twe, kubera gutinya kuribwa n’izo mbwa, iyo twumvise hari nk’umurima barimo kwibamo imyaka, duhitamo kwituramira mu mazu, tukabareka bagasarura ibyo bashaka, bakabijyana, tugatinya kubibatesha, kubera ko urebye nabi baziguteza zikakumaramo umwuka”.

Mugenzi we witwa Uwamahoro Gaudence ati “Iki kibazo kiraduhangayikishije cyane. Ntitugihinga ngo dusarure imyaka yacu tuba twatakajeho imbaraga. Dore nk’ubu ayo mabandi aheruka kuza nijoro, yigabiza umurima wanjye wari uhinzemo ibishyimbo byari bikiri ibitonore. Nasohotse hanze ngira ngo mbibateshe, bahise banshumuriza imbwa y’impigi bari bafite, mbonye igiye kundya ngira ubwoba, nirukankira mu nzu, bo basigara babisarura barabyijyanira. Bwaracyeye nshakisha abo bantu ndababura, imyaka nyihomba gutyo”.

Ati “Ubuyobozi nibudufashe bukore umukwabu, buhige bukware ayo mabandi, buyafate buyaryoze ibyacu akomeje kwigabiza, kuko bitabaye ibyo, twahora mu bihombo byinshi cyane akomeje kudushyiramo”.

Batunga agatoki insoresore zirirwa nta kindi zikora uretse kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, akangurira abaturage kwita cyane ku gufatanya n’ubuyobozi bw’aho batuye, mu kwibungabungira umutekano.

Yagize ati “Dufite ingero nyinshi z’abaturage bakomeje gufatanya n’ubuyobozi, bakibungabungira umutekano binyuze mu gukora amarondo. Nko mu gihe cy’iminsi mikuru tuvuyemo, amagenzura twagiye dukorera hirya no hino, twagiye tubona abafatiwe mu cyuho n’ibyo babaga bibye, bashyikirizwa ubutabera, ubu bari kubiryozwa”.

Yungamo ati “Ibyo tubikesha ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bubegereye, ari nabyo dukangurira ubuyobozi bw’Imidugudu, kujya butegura neza amarondo bufatanyije n’abaturage, kandi bagashyira imbere umuco wo gutabarana, batabihariye Abasirikari cyangwa Abapolisi gusa, dore ko abo dufite, batarinda umutekano wa buri rugo ngo bishoboke. Ibyo bizadufasha kuburinzamo imigambi y’abifuza kuwuhungabanya”.

Ramuli akomeza avuga ko inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi, butazihanganira abishora mu bikorwa nk’ibyo; agahera aha asaba abakomeje kubyijandikamo kimwe n’urundi rugomo rukorwa mu buryo ubwo ari bwo rwose, kubicikaho batarafatwa ngo bakanirwe urubakwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *