Muhanga: MINUBUMWE yasabye Njyanama y’Akarere gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yasabye abagize inama njyanama y’Akarere ka Muhanga kongera kwisuzuma no kureba ahakiri ibyonnyi by’ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakabiganiraho nta kubica ku ruhande.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abo bajyanama bo mu Karere ka Muhanga ubwo basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi ine mu Karere ka Huye

Ministiri w’Ubumwe bw’Anyarwanda n’inshingano mboneragihugu akaba n’imboni y’aka karere Dr. Jean Damascene Bizimana yagaragaje ko iterambere rimaze kugerwaho rishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda ariko kandi ngo haracyari ibyonnyi mu bumwe bw’Abanyarwanda cyane cyane ibishingiye ku mateka y’igihugu.

Yasaba abayobozi kwisuzuma no kubiganiraho batabica ku ruhande

Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero nabo bemeza ko mu Karere ka Muhanga bamaze kugera kuri byinshi babikesha gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ariko kandi ngo bagiye kugenzura ahaba hakigaragara ibyabuhungabanya.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 bujyanye n’igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 10, ku kigero cya 97.7 %. Mu mwiherero wa njyanama ya Muhanga biyemeje kuzamura iki gipimo.

Uretse ingingo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu minsi ine aba bajyanama banasesenguye intambwe imaze guterwa muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST 1, n’ahagomba kongerwamo imbaraga harimo kuzamura igipimo cy’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’icyo kwegereza amazi meza abatuye Akarere ka Muhanga.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *