Minisiteri ya Siporo igiye gushaka Impano mu Turere twa ‘Huye na Gisagara’

0Shares

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yateguye Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gushaka impano mu mikino itandukanye mu gihugu hose.

Ibi bikorwa birakorerwa mu Turere twa Huye na Gisagara, hagati ya tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2024.

Binyuze muri gahunda yise “Sports Talent as the Foundation for the Future Generation”, Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasiga hashatswe Impano 500 mu gihugu hose.

Gushaka izi Mpano bizibanda mu mikino irimo; Umupira w’Amagaru, Imikino y’Intoki (Volleyball, Basketball na Handball), Amagare n’Imikino Ngororamubiri (Athletics).

Ibi bikorwa bije bikurikira ibyakozwe muri Kanama (8) mu Karere ka Nyanza, aho byamaze iminsi 10 binyuze muri gahunda ya Isonga.

Muri uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza, witabiriwe n’abakinnyi batarengeje Imyaka 15, muri iyi mikino yose uko ari Itandatu.

I Nyanza, aba bakinnyi b’ahazaza, bakoreye umwiherero mu Ishuri ryisumbuye rya Igihozo Saint Peter.

Bahawe ubumenyi n’abatoza bafite ubunararibonye muri izi Siporo imbere mu gihugu.

Isonga ni gahunda ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda igamije gufasha abakiri bato bafite inzozi zo kuzaba ibihangange muri Siporo kuzikabya.

Ku ruhande rwa Minisiteri ya Siporo, Minisitiri Nyirishema Richard avuga ko Igihugu gikora ibishoboka byose ngo siporo ishinge imizi.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukora iyo bwabaga, abakiri bato bagahabwa impamba izabafasha kuba abanyamwuga no kuzahagararira Igihugu kandi neza ku ruhando mpuzamahanga.

Iki Cyumweru cyahariwe gushaka Impano, kiri mu mujyo Igihugu cyihaye mu Myaka Icumi (2020-2030).

Muri iyi Myaka 10, intego n’ugufasha abakiri bato bafite Impano kuzikuza bakagera ku rwego rwo gukina mu makipe makuru.

Uretse iyi gahunda y’Isonga, yunganirwa n’izindi zirimo; Amashuri y’Umupira ya Paris Saint Germain na FC Bayern Munchen Ishami ryo mu Rwanda.

Muri iyi minsi Ine (4), gushaka izi Mpano bizabera ku Bibuga birimo Sitade mpuzamahanga ya Huye n’Ibibuga by’Ishuri rya Groupe Scolaire Oficiel de Butare (GSOB).

Abazahiga abandi bazahabwa amashimwe atandukanye arimo; Ibikombe, Kwishyurirwa Amashuri n’Ibikoresho bya Siporo.

Uretse aya mashimwe, bazakomeza gukurikiranirwa hafi, ndetse bisange mu bindi bikorwa bitandukanye bizabafasha mu rugendo rwabo rwa Siporo ku rwego rw’Igihugu no hanze yacyo.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *