Mercato: Umwana yagarutse mu Rugo, Youssef Rharb yatangajwe nk’Umukinnyi wa Rayon Sports

Mu gihe imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino irimbanyije ku makipe atandukanye mu Rwanda, ay’ibihangange ari kwiyubaka ubutitsa, by’umwihariko azaserukira Igihugu mu mikino ny’Afurika.

Aha, niho ikipe ya Rayon Sports yaraye itangarije ko yongeye kugarura rutahizamu w’Umunyamaroke, Youssef Rharb.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka w’i 2021, uyu Munyamaroke ni umwe mu bakinnyi banyuze abatari bake mu bakunzi b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, by’umwihariko ukubonana neza kwe mu kibuga n’Umunyakameroni, Leandre Willy Onana.

Gusa, Youssef ntago yarambye muri iyi kipe, kuko nyuma y’amezi atatu (3), yahise asubira muri Maroke mu ikipe ya Raja Casablanca yari yamutije Rayon Sports.

Kudakomezanya na Rayon Sports, icyo gihe byatangajwe ko byatewe n’umubano utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi bwayoboraga Rayon Sports.

Ku myaka 23 gusa y’amavuko, guhera muri Mutarama y’uyu mwaka, ni umukinnyi wigenga nyuma y’uko arekuwe n’ikipe ya Raja Casablanca.

Ishingiye ku buhanga yagaragaje ubwo yayikinagamo, Rayon Sports niho yahereye yongera kumuteraho agatima.

Mu gihe Rayon Sports yitegura kwerekeza mu mikino ya CAF Confederation Cup, kugira umukinnyi nk’uyu ni kimwe mu byakongera kugarurira abakunzi bayo ibyishimo.

Gusa, agarutse muri Rayon Sports abakunzi bayo bita amazina arimo Murera, asanga Willy Onana bagiranye ibihe byiza yarerekeje muri SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi gushize kwa Kamena (6).

Ubwo isoko ry’Igura n’igurisha ryo muri Mutarama ryari ririmbanyije, byavuzwe ko Youssef yashoboraga kugaruka muri iyi kipe, gusa icyo gihe ntago ibiganiro hagati y’impande zombi byakunze.

Ubwo yari akiri muri Shampiyona y’u Rwanda, Youssef Rharb ni umwe mu bakinnyi batanze akazi gakomeye, aha hari mu mukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *