Mercato – Rwanda: APR FC yahambirije abakinnyi 10 bayobowe na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel

Nk’uko byari byitezwe n’abatari bacye, nyuma y’uko APR FC yongeye kugaruka kuri Politike yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga, bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bari bayisanzwemo beretswe umuryango.

Mbere y’uko umwaka ushize wa Shampiyona urangira, Lt Gen Muganga Mubarakh wayoboraga iyi kipe, yari yaciye amarenga ko bamwe mu bakinnyi bazerekwa umuryango ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye.

Iryavuzwe ryatashye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023, ubwo ubuyobozi bwatangazaga ko abakinnyi 10 bayobowe na kapiteni Manishimwe Djabel bahambirijwe, mu gihe abandi 2 batijwe.

Aba 10 besezerewe n’iyi kipe barangajwe imbere na; Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga, Uwiduhaye Aboubakar, Nsengiyumva Irshad na Mugisha Bonheur.

Uretse aba bahambirijwe, Mugunga Yves na Ishimwe Anicet bazatizwa, gusa ntago hatangajwe aho bazerekeza.

Hari amakuru avuga bashobora kwerekeza muri Marine FC cyangwa se mu ikipe ya Mukura VS&L yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Aba bakinnyi APR FC yatandukanye nabo, bayifashije kuyihesha ibikombe 4 bya Shampiyona.

Ntago ari ubwa mbere APR FC isezereye abakinnyi mu kivunge, kuko mu mwaka w’i 2018/2019 nabwo yarabikoze, ubwo yasezereraga abakinnyi 16.

Icyo gihe, abasezerewe barimo; Umunyezamu Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio,Mugiraneza Jean Baptiste na Ramadhan Niragira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *