Mercato: Rayon Sports yasinyishije Umutoza w’Umunyatuniziya

Ikipe ya Rayon Sports ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yatangaje ko Umunyatuniziya, Yamen Zalfani ari umutoza wayo mu mwaka w’imikino tugiye gutangira (2023/24).

Yamen w’imyaka 43 y’amavuko, yasimbuye Umurundi Haringingo Francis wahesheje iyi kipe igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Uyu Munyatuniziya yerekeje muri Rayon Sports nyuma yo kumara hafi imyaka isaga 10 atoza amakipe anyuranye by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika.

Muri aya makipe yatoje harimo; FC Nouadhibou yo muri Mauritania, Al Merrikh yo muri Sudan, Dhofar Club yo muri Oman, JS Kabylie yo muri Algeria, AS Soliman yo muri Tunisia, Al Kawkab na Jeddah FC zo muri Saudi Arabia, Al Talaba yo muri Iraq na Al Arabi yo muri Kuwait ariyo yaherukaga gutoza.

Iyi Al Arabi yatandukanye nayo tariki ya 23 Nzeri umwaka ushize w’i 2022.

Uretse gutoza ku mugabane w’Afurika n’uwa Aziya, mu 2017 yatoje ku Mugabane w’Uburayi ubwo yari umutoza wungirije mu ikipe ya OGC Nice ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa (League 1).

Uyu mutoza w’ibigwi nk’uko twabigarutseho, afite ka License A y’Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika CAF, ndetse n’Impamyabumenyi ya Kaminuza ku bijyanye no gutoza siporo.

Ni umwe mu nzobere zifashishwa na Minisiteri ya Siporo muri Tuniziya, ibi akabifatanya no kuba umwalimu wigisha ibijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi.

Uretse kuba afite License A ya CAF, anafite License nk’iyi yakuye mu Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Mugabane wa Aziya.

Kamwe mu kazi kamutegereje, harimo guhangana na APR FC iri kwiyubaka umusubirizo, no kongera gusubiza Rayon Sports ku ruhando ny’Afurika, kuko igihe ihaherukira mu mwaka w’i 2018 yakinnye imikino y’Amatsinda.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *