Mercato: Gasogi United yarekeje amaso muri Kameroni, DR-Congo n’Uburundi

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rirarimbanyije mu gihe Umwaka mushya w’imikino utangira mu kwezi gutaha.

Mu gihe amakipe y’ibikonyozi arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports zirimbanyije kwiyubaka, amakipe afatwa nk’ayo ku rwego rwa kabiri nayo ntago asinziriye.

Aha, niho Gasogi United yerekeje amaso mu gihugu cya Kameroni, Uburundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Gasogi United yasoreje umwaka w’imikino ushize ku mwanya wa 8 n’amanota 43 mu mikino 30, yatangiye kugura abakinnyi nyuma yo gutangaza ko yasinyishije umutoza mushya, uyu akaba ari Umufaransakazi, Caroline Pizzala wakiniye amakipe arimo Paris Saint-Germain na Marseilles.

Nk’imwe mu makipe yari yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino ibanza ya Shampiyona, yafatwaga nk’ikipe yagira ijambo ku gikombe, ariko uko iminsi yagiye ishira yashongaga nk’isabune.

Imikino 15 ibanza ya shampiyona yarangiye Gasogi United iri ku mwanya wa 4 irushwa amanota 2 gusa na AS Kigali yari iyoboye urutonde rw’agateganyo.

Umuyobozi w’iyi kipe, Bwana Charles Nkuriza Kakooza uzwi nka KNC atangaza ko uyu mwaka w’imikino intego ari ugusoreza ku mwanya wisumbuye kuwo basorejeho mu mwaka ushize w’imikino.

Aha, ashingira ku kuba bazabifashwamo n’umutoza mushya basinyishije, by’umwihariko akaba ariwe mugore rukumbi uzaba ari umutoza muri iyi shampiyona.

Aba bakinnyi bamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United, barimo umukinnyi usatira izamu anyuze ku ruhande Arselle Cedrick ukomoka muri DR-Congo, Umurundi Modele Akiba n’Umunyezamu ukomoka muri Kameroni, Dawuda Ibrahim Bareli.

Uretse aba bakinnyi batatu, iyi kipe iherutse gusinyisha Axcel Iradukunda yakuye muri Gicumbi FC, Jean Dieu Harerimana na Fred Shyaka bombi yakuye muri AS Muhanga, Musa Akimanizanye wakuwe muri Vision FC na Jean de Dieu Kwizera wakiniraga Gasabo FC.

Aba bakinnyi bose ikaba yarabasinyishije mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga (7).

Kakooza Nkuliza Charles ni umwe mu bafite amakipe akina muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *