Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda no mu bitangazamakuru bitandukanye, hari hamaze iminsi havugwa amakuru avuga ko Meddy amaze igihe akubitwa n’umugore we.
Mu gihe hashije iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana Amakuru yavugaga ko Uyu muhanzi yaba asigaye akubitwa n’umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia ababombi bagize icyo bavuga kubimaze iminsi bivugwa. Meddy na Mimi imyaka igiye kuba ibiri basezeranye kubana akaramata, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye Dallas, Texas muri leta zunze ubumwe z’america.
Meddy abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yabanje gusa nuwibaza impamvu bamukora ibyo bintu arangije Asaba umugore we Mimi ngo aze asobanure iby’urwo rugomo.
Ni ubutumwa bwahise buhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho uyu muhanzi yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro n’abandi. Meddy aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022 ubwo yari aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana, gusa icyo gihe ntabwo yazanye n’umugore we.