Umunyamategeko Murangwa, yongeye kujyana Leta y’u Rwanda mu Nkiko.
Binyuranye n’ingingo ya 23, agace ka 2 n’aka 3, iya 43 n’iya 61 z’Itegeko Nshinga, bityo bitaba bifite agaciro.
Ingingo ya 23 igaruka ku kubaha imibereho bwite y’umuntu no kugaragaza ko urugo rwe ari ntavogerwa mu gihe iya 61 igaruka ku nzego z’ubutegetsi n’inshingano za Leta kuko igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abantu bayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo.
Abahagarariye Leta bari bagaragaje ko Me Murangwa adakwiye gutanga ikirego kuko atagifitemo inyungu ariko nyuma yo kubisuzuma Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko afite inyungu yo kuregera kwemeza ko itegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Aha Me Murangwa avuga ko ingingo ya 10 y’itegeko rishyiraho RIB yateshwa agaciro maze uru rwego rukamburwa ububasha bwo gusaka, rwaba rukeneye gusaka rukajya rubanza rukabisaba rukabyemererwa cyangwa rukabyangirwa n’umucamanza mu rukiko.
Yasabye kandi ko mu gihe ingingo zaregewe ko zinyuranyije n’ingingo z’Itegeko Nshinga zaba zitavanweho, Urukiko mu bushishozi bwarwo, rwaziha umurongo utuma zitagira uwo zihutaza kandi mu buryo butabangamiye inshingano z’inzego z’umutekano.
Me Murangwa kandi asaba Urukiko gutegeka Leta n’inzego zifite aho zihuriye n’iperereza guhagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha no kubahatira kuvugana naryo, ndetse rukanategeka abayobozi b’ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga harimo na Youtube, n’umuntu uwo ariwe wese, guhanagura burundu mu bubiko bwabo amafoto n’amashusho y’abakekwaho ibyaha bafashe.
Urubanza rwashyizwe tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu rukiko rw’Ikirenga.