Leta y’u Rwanda igiye kwigomwa Miliyari 27 Frw ngo ifashe abaturage gutura Umutwaro w’Imisoro wari ubaremereye

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kwigomwa nibura miliyari 27 Frw mu kuvugurura no kunoza neza gahunda z’imisoro yagaragajwe ko ibangamiye abaturage n’abikorera.

Ibi byagarutsweho na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyagarukaga ku cyakorwa ngo imisoro itangwe mu buryo bworoheye abaturage kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023.

Yagarutse ku byiciro by’imisoro minini mu Rwanda irimo umusoro nyongeragaciro TVA, umusoro ku mushahara, umusoro ku nyungu n’umusoro ku mutungo utimukanwa n’indi itandukanye.

Ubusanzwe umuguzi ni we wishyura umusoro ku nyongeragaciro wa 18%.

RRA ivuga ko mu rwego rwo gukangurira abantu ikoreshwa rya EBM, umuguzi uzajya agura yaciwe umusoro hari umushinga wagejejwe mu nteko ngo iwusuzume wo gutuma umuturage asubizwa nibura 10% by’ayo yaciwe kuri TVA.

Ati “Dukeneye gufata ingamba zidasanzwe zituma abagomba gusora basora uko bikwiye no kurebera hamwe ikiremerera abaturage. Hari gahunda y’uko umuturage uzajya acibwa umusoro nyongeragaciro azajya asubizwa 10% by’ayo yaciwe. Dukwiye kugabanya koko, turi gukora inyigo.”

Ruganintwali agaragaza ko bizakorwa nyuma yo guhuza telefoni n’ikoranabuhanga rya EBM ku buryo uguze ashobora kuzajya ahabwa nibura 10% by’ayo yaciwe ku musoro ku nyongeragaciro hifashijwe Mobile Money cyangwa konti ya Ejo heza.

Ati “Twakoze ikoranabuhanga rituma umuguzi bamuhaye fagitire ya EBM agambo gutanga telefoni ye cyangwa konti ya banki tukabihuza na Ejo heza. Ku buryo niba bangaruriye kuri ya VAT natanze ajya kuri konti yanjye ya Momo cyangwa Ejo heza.”

Mu rwego rwo kongera abasora no kwagura abasora, hiyongera abasoreshwa 15% buri mwaka.

Yavuze ko uyu mwaka Leta izigomwa nibura miliyari 27 FRw kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’umusoro itabangamiye abaturage bishyirweho.

Ati “Iyo turebye ingamba zose Leta yafashe igomba mu gushyiraho amategeko uyu mwaka wonyine izigomwa miliyari 27 Frw kugira ngo iyi misoro igabanyuke. Nk’uko Perezida yabitanzeho umurongo tworohereze abaturage ariko noneho umusoro uboneke. Hari abantu benshi tubona bahemba abakozi ariko ntibabasorere uko bikwiriye.”

Aya mafaranga Leta izigomwa harimo ashingiye ku miterere mishya y’imisoro ku mushahara aho guhera ku mafaranga 0 kugeza ku 60.000 Frw, umusoro ari 0%. Guhera kuri 60.001 Frw kugeza ku 100.000 Frw umusoro ukaba 10% uvuye kuri 20%, guhera ku 100.001 Frw kujyana hejuru ukaba 20% bivuye kuri 30% naho guhera 200.001 Frw kujyana hejuru ni 30%.

Yatanze ihumure ku baturage ko hari ibigiye gukosorwa ku buryo umusoro utazaba ikibazo ku muturage ndetse n’imikorere ya RRA ikaba iboneye ku buryo abakozi bayo abaturage babibonamo “humanity face”.

Depite Dr Frank Habineza yavuze ko umusoro mu Rwanda wabaye umutwaro ku baturage bityo ko hari igikwiye gukorwa ngo ugabanyuke aho kubaremerera.

Ati “Icyagaragaye ni uko umusoro wabaye umutwaro mu baturage kandi hari n’ingero zitandukanye kuko hari abantu bagiye bananirwa bikaba ngombwa ko bafunga ibikorwa by abo. Hari abahunga igihugu kubera imisoro bavuga ko byabananiye.”

Yagaragaje ko Green Party ubwo yiyamamazaga bari yatanze igitekerezo cyo kuba hagabanywa umusoro wa TVA ikava kuri 18% ikagera kuri 14%, umusoro ku nyungu ukava kuri 30% ukagera kuri 20%.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko umusoro ari ngombwa ariko uremereye.

Ati “Ndi mu bantu batanyuzwe ku misoro y’ubutaka kuko byagaragaye ko ari nko kuniga umuturage. Ndemera ko umusoro ari ngombwa kuko ari bwo buzima bw’igihugu. Ikibazo kiri mu misoro, umuturage araremerewe cyane. Tuzinjiza menshi aruko dusoresha make abaturage bose bashoboye. Umusoro ni ikintu dukwiye gutanga twishimiye”.

Yasabye ko mu biri gukorwa RRA yaziga cyane ku bijyanye n’umusoro w’ubutaka kuko uri mu biremerereye abaturage, gushyira abacuruzi mu byiciro ku birebana n’umusoro no kunoza uburyo bwiza bwo gusubiza amafaranga aba yafatiriwe ku musoro ku nyongeragaciro.

Yavuze ko ku bwe umusoro wa TVA washyirwa ku 10% avuye kuri 18% naho umusoro ku nyungu ukaguma kuri 30% bitewe n’abacuruzi urwego bariho kuko yemeza ko bakwiye gushyirwa mu byiciro.

U Rwanda rufite gahunda ko imisoro izagira uruhare mu ngengo y’imari ya Leta ku kigero cya 100% mu gihe kuri ubu iri kuri 57%.

RRA igaragaza ko mu mwaka warangiranye na tariki 30 Kamena 2022 w’isoresha, yabashije gukusanya miliyari 1907,1 Frw, mu gihe yari yarasabwe gukusanya miliyari 1831,3 Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *