Kwibuka31: Ab’i ‘Rukira ya Huye’ basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 07 Mata 2025, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ku rwego rw’Igihugu, igikorwa cyakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Nk’uko bimaze kumenyerwa buri uko Umwaka utashye, iki gikorwa cyayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

Uretse ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byakorewe mu Turere twose tw’Igihugu.

Umunyamakuru wa THEUPDATE mu Karere ka Huye, yakurikiranye ibikorwa byo Kwibuka ari mu Kagali ka Rukira. Ku rwego rw’aka Karere, Icyumweru cyo kwibuka cyatangirijwe mu Murenge wa Karama.

Abaturage bari bateraniye ku Ishuri ribanza rya Nyanza [EP Nyanza], batangiye kwibuka ku nshuro ya 31 bafata umunota wo kwibuka.

Mu jambo rya Marie Jeanne Uwumukiza, Umuyobozi w’Umurenge wa Huye wayoboye iki gikorwa, yakomeje ku mateka mabi yaranze Igihugu kugeza akigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati:“U Rwanda rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize. Ndabasaba ko mwarwanya mwivuye inyuma Ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi”.

Yakomeje agira ati:“Babyeyi, ndabasaba ko mwakwirinda kwigisha no kubwira abana banyu amagambo yuje  y’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabibukije ko bimaze iminsi bigaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu, ko bikomeje gutya byaba binyuranyije n’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

Yasoje ubutumwa bwe abibutsa ko n’ubwo hari abatana, ariko muri rusange Abanyarwanda bakomeje gushyira hamwe no kugendera kure icyabatanya.

Ku rwego rw’Igihugu, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bwiza mu guhangana n’ingaruka za Jenoside no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubutabera, n’iterambere.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bafite inshingano yo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko igihugu cyubakiye ku mateka yacyo, ariko kigaharanira ejo hazaza heza.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100, bigasozwa tariki ya 04 Nyakanga, Umunsi Ingabo zari iza RPA/ FPR-Inkotanyi zahagarikiyeho Jenoside ndetse zikanabohora Igihugu ingoyi y’abicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *