Kwibuka29:”Leta y’u Rwanda iri maso mu guhangana n’icyakongera guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside”- Dr Mukabaramba

Visi Perezida wa Sena, Dr Alvera Mukabaramba yihanganishishe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza kandi ko leta iri maso mu gukomeza gukumira icyo ari cyo cyose cyahembera ingenga bitekerezo ya Jenoside.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Karere ka Rwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Sovu mu Karere ka Rwamagana, bashima Inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bakomeje kwiyubaka.

Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, no kwicwa babanje gutwikirwaho urusenda ni bimwe mu bikorwa y’ubugome byabanje gukorerwa bamwe mu bagore n’abakobwa bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Sovu.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, bashimye ingabo zari iza RPA zabatabaye.

Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8 yakuwe hirya no hino mu duce dukikije Sovu.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Sovu, ruruhukiyemo imibiri 696, gua rukaba ruzimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso muri Rwamagana.

Dr Alvera Mukabaramba yihanganishishe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Kuri uyu munsi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8 yakuwe hirya no hino mu duce dukikije Sovu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *