Abazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kibuye bavuga ko kimwe mu byongereye ubukana Jenoside yakoranywe muri iki gice ari uko hari hatuye Abatutsi benshi. Ibi ngo byarakazaga cyane abategetsi bariho icyo gihe.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ifite isura yihariye mu yari perefegitura ya Kibuye. Iki gice cyabaye ihuriro ry’interahamwe zavuye imihanda yose y’igihugu zigenzwa no kwica Abatutsi baho nyuma yo kumenya ko bari benshi. Muzehe Abimana Mathias uzi iki gice neza asobanura ko byavugwaga ko hari hatuye Abatutsi ku ijanisha riri hejuru, ibintu byashenguraga abategekaga icyo gihe kugeza n’ubwo uwari burugumestri wa Komini Gishyita yategetse ko ibiro by’iyo komini bisenywa.
Ubukana Jenoside yakoranywe aha Nyirangirimana Tabita wo ku Muranga mu Murenge wa Mubuga abuzi neza. Iwabo mu rugo bavutse ari abana 8 ariko harokotse babiri gusa, abandi bavandimwe be ndetse na papa we barishwe, maze we baramutemagura,bimuviramo ubumuga afite ubu. Tabita ntiyaheranywe n’agahinda, ubu urugendo rwo kwiyubaka avuga ko arurimo neza,aho acuruza butike akabifatanya no guhinga.
Urugendo rwo kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bararukomeje n’ubwo imbogamizi zikiri nyinshi. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba HABITEGEKO François atangaza ko izo mbogamizi zizwi kandi leta ntizahumbya zidakuweho.
Karongi ni ko Karere mu Rwanda kabaruwemo imiryango nyinshi y’Abatutsi yazimye muri Jenoside, aho irenga ibihumbi bibiri na magana inani. Na cyo ni kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe muri aka karere kagize igice kinini cy’iyahoze ari perefegitura ya Kibuye.