Kwibuka29: Akarere ka Bugesera kunamiye Abatutsi baguye mu Rufunzo rwa Ntarama muri Jenoside

0Shares

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 inshuti n’abaturage b’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bahuriye ahubatswe ikimenyetso cya Jenocide yakorewe Abatutsi i Cyugaro ku Rufunzo ahazwi nka CND, baje kwibuka Abatutsi bahaguye mu gihe bahabonaga nk’amakiriro.

Ni Igikorwa kitabiriwe na Meya w’aka Karere Mutabazi Richard, umuyobozi wa Ibuka muri aka Karere, Bankundiye Chantal, Abajyanama b’aka Karere, Inzego z’Umutekano n’abandi…

Agaruka ku Mateka ya Ntarama mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutsinzi Faustin yavuzeko kwita uru Rufunzo CND byatangijwe n’interahamwe zabikuraga ku Basirikare b’Inkotanyi bari muri CND i Kigali, kuko Abatutsi bari mu Rufunzo bari bashoboye kwirwanaho bambura Imbunda Umusirikare, bakanayirashisha.

Mu buhamya bwa Bayingana Anne Marie warokokeye aha, yagarutse ku nzira y’Umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:”Muri Gashyantare 1994, nabonye ibimenyetso bya Jenoside, ubwo natotezwaga nzira kuba Umututsi. Ibi byabaye ubwo nari ngiye gusura mukuru wange i Kigali. Nyuma yo kurokoka, ndashimira Inkotanyi zadufashije kugarura ikizere cyo kubaho n’uburyo zitanze zikadukura mu menyo y’abicanyi”.

Madamu Bankundiye Chantal uyobora IBUKA muri aka Karere, nawe yunze mu rya Bayingana, ashima byimazeyo Ingabo z’Inkotanyi zitanze zikarokora Abatutsi.

Yaboneyeho no gushimira abarokotse ku kwihangana bagize bakiyubaka no gutanga imbabazi ku babahigaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *