“Kundana n’umuntu ukwiyumvamo kandi uha agaciro igihe cyawe” – Bijoux yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

0Shares

Mu magambo yateye kwibaza yuzuye imitoma isigasiwe n’indirimbo “Urampagije” ya Nel Ngabo, niyo Munezero Aline uzwi nka Bijoux yifashishije mu mashusho yagaragajemo ibiganza bibiri bifatanye byatumye atera urujijo abakunzi be.

Byatangiye asiba amafoto ndetse n’ibihe by’urwibutso yari afitanye na Lionel bashakanye nk’umugore n’umugabo, nyuma amakuru aza avuga ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye n’ubwo ntawari wakagira icyo avuga.

Nyuma y’aho n’amafoto y’ubukwe bwabo yaje gusibwa ku buryo abantu bahise batangira gukeka ko baba baratandukanye nyuma yo gukora ubukwe bwabereye urugero abandi cyane ko bwari bwiganjemo Umuco nyarwanda.

Biracyari urujijo mu bantu hibazwa niba koko baba baratandukanye akaba ari gutera imitoma umukunzi we mushya cyangwa niba yaba ari gutera imitoma umugabo we Lionel baherutse gukora ubukwe. Impamvu bitera urujijro ni uko amafoto ye na Lionel, yose yasibwe.

Mu kugerageza gushaka kuvugisha Bijoux ntabwo byadukundiye gusa, iyo atwitaba twari kumubaza ku biri kuvugwa ko yatandukanye n’umugabo we ndetse n’amakuru ajyanye n’ibyo yasangije abantu niba yaba ari umukunzi mushya yatomoye, gusa turacyakomeza kumushaka.

Bijoux yanditse ati: ’’Kundana n’umuntu ukwiyumvamo, umuntu uha agaciro igihe cyawe ndetse no kukwitondera, ushyiramo imbaraga ngo abashe kukumenya, ukumva, ugutega amatwi ndetse akanagushyigikira. Umuntu ushimishwa no kumarana igihe nawe, umuntu utuma wumva uri udasanzwe kandi wishimiwe. Umuntu utuma wumva ukenewe kandi ukunzwe’’.

Kundana n'umuntu ukwiyumvamo, uha agaciro igihe cy - Inyarwanda.com

Kundana n'umuntu ukwiyumvamo, uha agaciro igihe cy - Inyarwanda.com

Kundana n'umuntu ukwiyumvamo, uha agaciro igihe cy - Inyarwanda.com

Kundana n'umuntu ukwiyumvamo, uha agaciro igihe cy - Inyarwanda.com

Kundana n'umuntu ukwiyumvamo, uha agaciro igihe cy - Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *