Nyuma yo gukubuka i Okinawa mu Buyapani ku Gicumbi cya Karate Style ya Wado-Ryu mu Rugendoshuri rwo kurahura Ubumenyi bwisumbuye mu Mukino Njyarugamba wa Karate, Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga buhanitse muri uyu Mukino, yiteguye gusangiza ubu Bumenyi Abakarateka bo mu Rwanda n’abandi babyifuza.
Ni amasomo yateguwe ku bufatanye n’Ishuri ryigisha Imikino Njyarugamba irimo na Karate rizwi nka KESA “Kigali Elite Sports Academy”.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, biteganyijwe ko Maître Sinzi Tharcisse ufite Dani ya 7 mu mukino wa Karate, azatangira aya masomo ahakorera KESA mu Nyubako izwi nk’Isoko rya Kicukiro muri Etaje ya 4, mu Karere ka Kcukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali rizwi nka RP-IPRC Kigali.
Aya masomo yagenewe abasanzwe bakina Karate nk’Umwuga ndetse n’abifuza gukina uyu mukino Njyarugamba, wifashishw aby’umwihariko mu bwirinzi bw’umubiri mu gihe uwukina asagarariwe.
Hazibandwa kandi ku mavu n’amavuko y’uyu mukino, by’umwihariko igihe wagereye mu Rwanda ndetse n’uko uhagaze mu Banyarwanda bawukina.
Agaruka cyatumye bahitamo ko Me Sinzi aza gutangira ubu Bumenyi muri KESA, Me Nkurunziza Claude Gasatsi uyobora KESA, yagize ati:“Nyuma y’uko Me Sinzi avuye i Okinawa ku Gicumbi cya Karate, twasanze atagomba kwihererana Ubumenyi akuyeyo, turamwegera, nawe yemera kuza kubusangiza Abakarateka n’abandi babyifuza”.
“Binyuze mu Bumenyi azasangiza abazitabira aya masomo, hagamijwe kuzamura uburyo Karate ikinwa ndetse no kuyijyanisha n’ibihe bigezweho”.
Ni amasomo azibanda ku buryo [Style] butandukanye Karate ikinwamo, burimo; Shotocan, Wado-Ryu n’izindi…
Azatangira guhera saa Mbili n’igice za Mugitondo kugeza saa Sita n’Igice z’Amanywa.
Kigali Elite Sports Academy, ni Ishuri ryashinzwe na Me Nkurunziza Claude Gasatsi, rigamije gufasha Abanyarwanda kumenya no gukina imikino Njyarugamba itandukanye, irimo Karate, Taekwondo, Kung-Fu n’iyindi.
Uretse imikino Njyarugamba, ritanga kandi imyitizo irimo imyitozo ngororamubiri, kwigisha kubyina Imbyino Gakondo n’ibindi….
Aya masomo KESA itanga, atangwa Iminsi yose guhera ku Isaha ya saa Kumi n’Ebyiri za Mugitondo kugeza saa Tanu z’Amanywa, no guhera saa Munani z’Amanywa kugeza saa Tatu z’Ijoro.