Koga: Itangazamakuru rya Siporo ryagaragarijwe ibyagezweho mu Myaka 4 ishize

0Shares

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru bakora mu Ishami rya Siporo.

Iki kiganiro cyabereye kuri Hotel Olympic kuri uyu wa Mbere, kitabiriwe n’Abanyamakuru bakora mu Bitangazamakuru byandika, Radiyo na Televiziyo.

Kibanze ku bikorwa byaranze Manda y’Imyaka ine ishize (2020-2024), ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu Myaka iri imbere.

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, bahabwa Ibisubizo ndetse nabo bajya Inama ku cyakorwa hagamijwe Iterambere ry’Umukino wo Koga.

Bimwe mu bikorwa bikomeye byagezweho muri iyi Manda, harimo kuba u Rwanda rwarakiriye Irushanwa ry’Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga, Irushanwa ryakinwe mu Kwezi k’Ugushyingo (11) Umwaka ushize w’i 2023.

Hari kandi kuba Umukinnyi Mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa, Cyusa Mitilla Peyre Oscar, yarabaye Umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda wakinnye Finale muri Shampiyona ny’Afurika, iyi ikaba yarabereye muri Angola.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Iyi Manda yasanze abakinnyi bitabiraga Amarushanwa y’imbere mu gihugu babarirwa muri 30, kuri ubu bakaba babarirwa hejuru y’i 150 ndetse barushanwa kinyamwuga.

Hari kandi Amarushanwa ya Open Water yashyizwemo imbaraga, kuri ubu akaba yitabirwa n’abakinnyi bafite impano.

Ku bijyanye n’Amarushanwa kandi, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Isi, iy’Afurika, Imikino y’Akarere ka Gatatu, Imikino Olempike ndetse n’imikino ihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.

Bimwe mu bindi bikorwa bikomeye byaranze iyi Manda, n’ubusabe bw’uruzinduko rwa Perezida wa World Aquatics – Hussain Al Musalm bwo kuba yasura u Rwanda, ibi bikaba byaragezweho.

Byahise bifungura amarembo yo kuba u Rwanda rwabona Pisine ijyanye n’igihe, ndetse uyu mushinga ukaba uri kunozwa.

Hari kandi amahugurwa yahawe abagira uruhare mu Mukino wo Koga, barimo Abasifuzi 40, Abatoza 40. Kubongerera Ubumenyi, byazamuye urwego rw’abakinnyi.

Uretse Abatoza n’Abasifuzi, Itangazamakuru ntabwo ryasizwe inyuma, kuko naryo ryahuguwe ibijyanye n’uburyo batara bakanatangaza inkuru z’Umukino wo Koga.

Abajijwe ku kijyanye niba yumva yakomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda muri Manda itaha (2024-2028), yasubije ko byose bizagenwa n’abanyamuryango binyuze mu Matora.

Ku kijyanye n’igihe amatora azabera, Madamu Rugabira yatangaje ko ateganyijwe mu mpera z’uku Kwezi kwa Kanama (8) 2024.

Komite icyuye igihe yari igizwe na

  • Perezida: Rugabira Girimbabazi Pamela
  • Visi Perezida wa mbere: Uwitonze Jean Sauveur
  • Visi Perezida wa kabiri: Uzabakiriho Innocent
  • Umunyamabanga: Bazatsinda James
  • Umubitsi: Mushimiyimana Chantal.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *