Rusine yasabye Uwase Nizra kuzamubera Nyina w’Abana (Amafoto)

Rusine Patrick, Umunyarwenya icyarimwe n’Umunyamakuru wa Radio Kiss FM, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Iryn Uwase Nizra amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu musore wamamaye mu gusetsa abantu yigana abasinzi, muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo bwa mbere yerekanye umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Yamaze gusaba Iryn ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakayimarana, undi aremera maze amuha ikiganza cy’ibumoso amwambika impeta ya Fiançailles.

Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick na Iryn Uwase Nizra bazasezerana akaramata.

Rusine na Nizra bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *